ABAGIZE KOMISIYO Y’IMIBEREHO MYIZA MURI JADF N’ABAFATANYABIKORWA BIYEMEJE KWIHUTISHA IBIKORWA
Ku wa 06 Kanama 2025, mu cyumba cy’inama cy’Akarere ka Karongi habereye Inama ya Komisiyo y’Imibereho Myiza ya JADF KARONGI, yahuje Abafatanyabikorwa bose bafite ibikorwa bifite aho bihuriye n’iyi Komisiyo.
Inama yayobowe na Perezida wa Komisiyo y’Imibereho Myiza ya JADF Padiri Elie HATANGIMBABABZI, ari kumwe n’ Umuyobozi w’Akarere Wungije Ushinzwe Imibereho Myiza Madamu Pascasie UMUHOZA, Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore n’iy’Urubyiruko, Abafatanyabikorwa ndetse n’Abakozi b’Akarere.
Iyi nama yaganiriye ku ngingo zirimo kugaragariza ubuyobozi bw’Akarere ibikorwa by’abafatanyabikorwa byashyirwa mu mu Mihigo y’Akarere ya 2025//2026 no kurebera hamwe aho gutanga inkunga bigeze yo kubakira Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 badafite amacumbi nkuko byemejwe mu wwiherero wa JADF wabereye i Karongi.
Nyuma yo kungurana ibitekerzo kuri izi ngingo abari mu nama bafashe imwe mu myanzuro ko ubuyobozi bw’Akarere bugomba kuba bwagejeje ku Bafatanyabikorwa urutonde rw’Abatuarge bagomba gufashwa kwikura mu bukene bitarenze ku wa 11/08/2025 kugira ngo babashe gukora ibikorwa byabo barwifashishije.
Abafatanyabikorwa bari muri gahunda yo gufasha abaturage kwikura mu bukene bagomba kuzakorana inama yihariye n’Ubuyobozi bw’Akarere mbere yuko hagira ibikorwa batangira gukora;
Ubuyobozi bw’Akarere bugomba kugeza ku bafatanyabikorwa Caneva bazifashisha mu kugaragaza ibikorwa bigomba gushyirwa mu Mihigo y’Akarere bikazatangwa bitarenze ku wa 15/08/2025,
Buri mufatanyabikorwa azakora ibishoboka kugira agire uruhare mu kubakira Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, bigakorwa bitarenze ku wa 30/09/2025;
Abafatanyabikorwa biyemeje kugira uruhare mu gukemura amakimbirane yo mu miryango no gufasha amakipe y’abantu bafite ubumuga;
Abafatanyabikorwa biyemeje kuzitabira Imurakabikorwa rya JADF riteganyijwe kuva kuwa 18 kugeza ku wa 22/08/2025;