ABAGIZE ITSINDA RY’INTARA N’AKARERE KA KARONGI BAHURIYE MU KIBAZO CY’UMUTURAGE

Ku wa 12 Kanama 2025, Umujyanama wa Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, umuhuzabikorwa w’urwgeo rutanga ubufasha mu by’amategeko (MAJ) ku rwego rw’Akarere ka Karongi n’Umuyobozi w’ishami ry’imiyoborere myiza mu Karere bagiye gusuzuma ikibazo cy’umuturage wari wakigejeje ku buyobozi bw’Intara y’Iburengerazuba n’Akarere ka Karongi.

Uwo muturage witwa Mukamuhoza M .Claire yasabaga kurenganurwa aho avuga ko abana ba Munyarubuga Eliezel bamwirukanye mu mutungo yasigiwe n'umugabo we Munyarubuga. Abo bana 4 avuga ni ab'umugore wa mbere witabye Imana, Munyarubuga akazana Mukumuhoza M.C aje kumwitaho bikarangira amugize umugore, ubutaka bakabwiyandikishaho bombi.

Abagize iri tsinda banzuye ko hashakwa inkomoko y'ubutaka binyuze ku mubitsi mpamo w’inyandiko z’ubutaka, nyuma ubuyobozi bukazabahuza, habaho kutumvikana bakitabaza inkiko. Ku ruhande rwa Mukamuhoza yishimiye icyo cyemezo, ndetse no kuba iryo tsinda ryaragiye mu kibazo cye muri ubwo buryo rikamusanga aho ikibazo kiri, bishimangira gushyira umuturage ku isonga.

Back