ABAGIZE INTEKO ISHINGA AMATEGEKO BIFATANYIJE N’ABATUYE KARONGI KWIBUKA JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI
Abasenateri n’Abadepite basaga 30 barangajwe imbere na Perezida wa Sena Dr Kalinda Francois Xavier bifatanyije n’abatuye mu Murenge wa Mubuga mu Karere ka Karongi kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi no gushyingura imibiri 27 yabonetse mu Mirenge igize aka karere.
Ni gahunda yabereye ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Mubuga ku Cyumweru tariki 21 Gicurasi 2023.
Ni urwibutso rushyinguyemo abatutsi basaga ibihumbi 8500 biciwe mu kiriziya cya Mubuga. Ni rumwe kandi mu nzibutso 15 zo mu yahoze ari Perefegitura ya Kibuye zishyinguwemo abagera ku bihumbi 150, muri bo ibihumbi 50 byiciwe mu Bisesero.
Kuri uwo munsi kandi hashyinguwe imibiri 27 yabonetse mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Karongi.
Abarokotse Jenoside bo mu Murenge wa Mubuga bavuga ko bateye intambwe yo kurenga ibyababayeho bagaha imbabazi ababiciye. Urugero ni MUKAKAMARI Jeanne wababariye uwitwa Kabera wamwiciye se.
Ati “Narababariye, Nateye imbere ndetse nabashije no kugira umuryango, ndashima umutware wanjye [Inkotanyi] wansubije icyanga cy'ubuzima, ndashima ingabo zaturokoye..…”
Umuyobozi wa IBUKA mu Karere ka Karongi, Bwana Ngarambe Vedaste avuga ko izi mbabazi zikwiye kuba imbarutso yo kubohoka kw’abagitsimbaraye ku makuru y’ahakiri imibiri itarashyingurwa. Asaba kandi ko abakekwaho uruhare muri Jenoside bari mu Rwanda mu karere na kure bakidegembya bakurikiranwa.
Ati “ Nyakubahwa Perezida wa Sena abatwiciye abantu baracyidegembya mudufashe mushyireho uburyo bwo kubakurikirana.”
Yongera gusaba ko abazi ahari imibiri y’abatutsi bishwe muri Jenoside baberekana bagashyingurwa mu cyubahiro, ubundi buvugizi asaba ni ibijyanye n’ubufasha mu guhuza inzibutso no gushyiraho ibimenyetso bihariye ahagiye hicirwa abatutsi.
Dr Kalinda Francois Xavier yavuze ko ku bayobozi amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura Kibuye no mu gihugu muri rusange agomba gutanga isomo ry’umwihariko bagahora bazirikana indahiro bakora igihe bahabwa inshingano.
Asaba abazi ahari iyo mibiri kuyigaragaza. Ati “Ntitwabura kunenga abaturage batarashobora kuvuga ukuri kw’aho imibiri yagiye ijugunywa. Iyi tugiye gushyingura n’iy'abari baturanye n’abandi yagiye itahurwa ahantu hatuwe, bigaragaza ko tugifite abaturage batarasobanukirwa neza urugendo turimo rwa Ndi Umunyarandwa.”
Ku bijyanye no gukurikirana abakekwaho uruhare muri jenoside, yagize ati “ Ikindi kigomba gushyirwamo imbaraga ni ubufatanye bw’abaturage mu kugaragaza abicanyi bakiturimo, impamvu badafatwa ni uko abantu badatanga amakuru ahagije. Musanzwe mubizi ko jenoside ari icyaha kidasaza; igihe kizagera bose bashyikirizwe ubutabera.”
Dr Kalinda kandi yemeye gukora ubuvugizi ku bibazo bitandukanye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi basabye ko yabibakoreraho ubuvugizi.
Abagize Inteko Ishinga Amategeko bifatanyije n’abatue umurenge wa Mubuga muri gahunda yo kwifatanya n'Abanyarwanda mu kwibuka no gusura inzibutso mu rwgeo rwo guha agaciro abavukijwe ubuzima bwabo no gusigasira ayo mateka.
Uyu Murenge wa Mubuga uherereye mu yahoze ari Komine Gishyita agace gafite umwihariko wo kugira imiryango myinshi yazimye kikaba na kimwe mu bigaraza ubukana bwa jenoside mu cyahoze ari Perefegitura ya Kibuye. Muri rusange Karongi iza ku isonga mu kugira umubare munini w'imiryango yazimye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho imiryango 2,839 ifite abanyamuryango 13,371 yishwe muri Jenoside ntihagire n'umwe urokoka.