ABAGIZE INAMA NJYANAMA BARIMO GUSURA IBIKORWA BITANDUKANYE

Abagize biro y’inama njyanama y’Akarere ka Karongi n’abagize Komisiyo y'Imiyoborere myiza y'Inama Njyanama y'Akarere muri iyi minsi basuye ibikorwa bitandukanye mu rwego rwo kureba imikorere yabyo n’imitangire ya serivisi.

Bimwe mu bikorwa basuye birimo ibitaro bya Mugonero, ishuri rya AUCA biherereye mu Murenge wa Gishyita, ahagiye biro y’inama njyanama y’Akarere bari kumwe n’abagize komite nyobozi y’Akarere.

Abagize Komisiyo y'Imiyoborere myiza y'Inama Njyanama y'Akarere iyobowe na Perezida wayo Bwana MWIZA Ernest, harimo n'Umuyobozi w'Akarere Bwana Muzungu Gerald n'abandi Bajyanama bayigize, n’Umuyobozi w’ishami ry’uburezi n’uw’iry’imiyoborere myiza basuye Ishuri rya Rubengera II TSS, kuri uyu wa kane.

Inama n'Ubuyobozi bw'Ikigo n'abarezi bose bagikoramo baganirizwa ku mikorere n'imikoranire, gukora nka Team imwe no guharanira ko abanyeshuri bigisha batsinda neza mu bizamini bakabona na bourse ari benshi. 

Hasuwe Ikigo cyose: aho abanyeshuri bigira, igikoni, aho bafatira ifunguro, aho barara ndetse n’aho babika ibiribwa.

Back