ABAGIZE IHURIRO RY’UBUMWE N’UBUDAHEMUKA MU KARERE KA KARONGI BASHIMANGIYE KUBA UMWE
Ku wa 23 Ukwakira 2024, mu Cyumba cy'inama cy'Akarere ka Karongi habaye Inama y'Ihuriro ry’Ubumwe n’Ubudaheranwa ifite insanganyamatsiko igira iti:Twimakaze ubumwe n'ubudaheranwa". Inama yayobowe n'Umuyobozi w'Akarere Bwana MUZUNGU Gerald.
Mu butumwa yatanze atangiza iri hurimo, umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Bwana Muzungu Gerald yagize ati “Uyu munsi twahuriye hano mu Ihuriro ry’Ubumwe n’Ubudaheranwa. Guhera mu mwaka wa 2008, buri kwezi k’Ukwakira, Guverinoma y’u Rwanda yagennye ko kuba igihe cyihariye cyo kuzirikana, gusesengura no gushimangira ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: “TWIMAKAZE UBUMWE N’UBUDAHERANWA.” Iyi nsanganyamatsiko iributsa buri Munyarwanda inshingano ze mu gukomeza kubaka ubumwe n’ubudaheranwa bishingiye ku bikorwa bifatika, no guha agaciro gakomeye ubumwe bw’Abanyarwanda nk’umusingi w’iterambere n’imibereho myiza yacu.
Bimwe mu byanariweho birimo ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, aho Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere Akaba na Perezida wa Ibuka ku rwego rw'Akarere ka Karongi, Bwana Ngarambe Vedaste wagize uruhare mu guhuza ibiganiro by'itsinda ryaturutse mu Mudugudu wa Mweya, Akagari ka Buhoro mu Murenge wa Gishyita mu buhamya butandukanye batanze ku ruhare runini bagize ku Bumwe n'Ubudaheranwa, yaganirije abitabiriye iryo huriro intambwe yatewe ku bakoze Jenoside, abayikorere, ababarokoye n'abandi.
Umuyobozi w'Akarere Wungirije ushinzwe Imibereho myiza y'abaturag, Madamu Umuhoza Pascasie yeretse abitariye Ihuriro ku ishusho y'ubumwe n'Ubudaheranwa mu Karere n'ibikorwa byiza bitandukanye by'abafatanyabikorwa bafashije Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu gihe cyo kwibuka uyu mwaka no mu rugendo rwo kwiyubaka ,
Abaturage bo mu Mudugudu wa Mweya Akagari ka Buhoro Umurenge wa Gishyita bagize uruhare runini mu Bumwe n'Ubwiyunge batanze ubuhamya butandukanye aho abantu baho batahigwaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi bagize uruhare mu kurokora abatutsi benshi babambutsa mu bwato bakabahungisha.
Ibindi byaranze inama birimo kugaragaza urugendo rwo kwiyubaka binyuze mu buryo bw'ibiganiro, ubuhamya bw'Umurinzi w'Igihango, ubuhamya bw'Abarokowe n'Abarinzi b'Igihango, Ubuhamya bw'Uwakoze Jenoside wahindutse, Ubuhamya bw'Uwagizweho ingaruka na Jenoside wababariye abamwiciye, Ubuhamya bw'Uwahoze mu ngabo zatsinzwe, Ubuhamya bw'Uwiteje imbere wakoze Ubudaheranwa, Kugaragaza ingengabitekerezo zagaragaye n'icyazikozweho.
Muri iyi nama habayeho n'umwanya w'ibiganiro bigamije gusangira ibitekerezo mu buryo bwo kurushabo kwimakaza Ubumwe n'Ubudaheranwa hafashwe n'imyanzuro itandukanye irimo kunozwa.
Meya Muzungu Gerald yasoje asaba buri wese kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa, ababyeyi bakabwiza ukuri abana babo ku mateka ya Jenoside n’uruhare rwabo mu rugendo rugana mu kubaka igihugu gishya, kuko bizasaba imyaka iruta iyo abanyarwanda bahawe uburozi bw’ingengabitekerezo ya jenoside kuva mu 1930 kugera mu 1994, mu guhangana n’ingaruka zayo.