ABAGARAGAJE IMIRIRE MIBI N’ABARWAYE INDWARA ZITANDURA BAHAWE AMATUNGO MAGUFI

Umuryango Umurinzi w’Ubuzima Organization ufatanyije n’Akarere ka Karongi bahaye inkoko imiryango 100 yo mu Murenge wa Gitesi mu rwego rwo kubafasha guhangana n’imirire mibi babona ifunguro ryuzuye.

Umuvugizi w’Umuryango Umurinzi w’Ubuzima ufatanya n’Akarere ka Karongi kurwanya indwara zitandura, Dushimimana Jonathan yavuze ko basanze abaturage benshi badafite amakuru ahagije ku ndwara zitandura, bityo biyemeje kubafasha kubona amakuru kuri yo, bityo baboneraho no gutanga inkoko ku bagaragaje icyo kibazo ndetse n’imiryango y’abana bagaragaje ikibazo cy’imirire mibi.

Ati "Abaturage ntabwo bafite amakuru ahagije ku ndwara zitandura, usanga bazitiranya n’izindi ndwara, malaria, amarozi, usanga ari ikibazo ariko tuzabwira abaturage ibimenyetso biranga izi ndwara, dupime abaturage abo dusanze bafite izi ndwara tubakorere ubuvugizi babashe kwivuza.”

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi  yasabye abo baturage guharanira kwisuzumisha indwara zitandura, kandi bakayoka inzira yo kuzirinda barya indyo yuzuye, birinda ibirimo inzoga, bakora siporo, kuko hari igihe umuntu yanga kurya uko bikwiye ugasanga ibinini ni byo bimubereye ibiryo mu gihe yarwaye. Yungamo ko gukora siporo bitagomba imyambaro idasanzwe, ahubwo ko uko umuntu yambaye yose yayikora.

Back