ABAFITE UBUMUGA BIZE BARASABWA KUBA ABAVUGIZI B’ABATARIZE

Guhera ku wa 18 Kanama kugeza ku wa 22 Kanama, uyu mwaka, mu Karere ka Karongi harabera ingando zihuje abafite ubumuga butanduka baturutse mu Ntara yose y'Iburengerazuba bahurijwe I Karongi  mu ishuri rya College Sainte Marie Kibuye. 

Ni urubyiruko rwiga mu mashuri yisumbuye mu mwaka wa gatanu, uwa gatandatu w’amashuri yisumbuye na Kaminuza bafite ubumuga bateranye nk'abahagarariye abanda, kikaba ari igikorwa kinabera mu gihugu hose cyateguwe na Caritas ifatanyije n’Inama y’Igihugu y’abantu bafite ubumuga (NUDOR).

Byari biteganyijwe ko I Karongi, icyo gikorwa cyitabirwa n’abantu 47, baganira ku burenganzira bwabo n'uruhare rwabo mu kubaka igihugu n'iterambere muri rusange

Atangiza iyo nama ku mugaragaro, Umuyobozi w’Akarere ka Karongi wungirije ushinzwe imibereho myiza, Madamu Umuhoza Pascasie yabasabye ko ubutumwa baherwa muri icyo gikorwa  bazabugeza kuri bagenzi babo batabashije kuhagera ndetse ubumenyi bafite bakagerageza kubusangiza abandi batagize amahirwe yo kwiga bakanakomeza kubakorera ubuvugizi ku ho babona uburenganzira bwabo butubahirizwa uko bikwiye n’aho babona bafite imbogamizi.

Back