ABAFITE AHO BAHURIYE N’UBUREZI BARIMO GUSUZUMA ICYATUMA NTA MWANA UTA ISHURI
Abafite aho bahuriye n’uburezi mu Karere ka Karongi bahuriye mu Murenge wa Bwishyura mu rwego rwo kurebera hamwe ibijyanye nuko nta mwana wata ishuri; uko abatari mu ishuri barijyanwamo kandi bakarigumamo.
Iyi nama yahuje izi nzego zirimo, ubuyobozi bw'Akarere ka Karongi, inzego z'umutekano, abanyamabanga nshingwabikorwa b'imirenge, abashinzwe uburezi ku Karere no mu mirenge, abahagarariye amadini n'amatorero, abahagarariye ibyiciro bitandukanye n’umuryango Save the Children, umufatanyabikorwa wa Leta y’u Rwanda ndatse n’Akarere ka Karongi mu nzego zitandukanye.
Atangiza ku mugaragaro iyi nama, Bwana Habimana Protogene, umuyobozi w’ishami rishinzwe imibereho myiza mu Karere ka Karongi, wari uhagarariye ubuyobozi bw'Akarere yavuze ko nkuko gahunda y’Igihugu mu bijyanye n’uburezi ari uko nta mwana ukwiye kuba atari ku ishuri kandi agejeje igihe cyo kwiga.
Avuze ko kuba iyi nama ikozwe mu biruhuko bishyira igihe cyo gutangira ishuri ari igihe cyiza cyo kurebera hamwe igituma abo bana batagana ishuri, ndetse no gushaka umuti w’uko barigana mu ntangiriro z’umwaka w’amashuri ugiye gutangira.
Akomeza avuga ko umwana afite uburenganzira kwiga, kandi ko kuba atitabira ishuri bigira ingaruka zijyanye n’imyitwarire mibi ishobora kugira ingaruka kuri we ubwe, ku muryango we no ku gihugu muri rusange.
Ati “Ni umwanya wo gufata ingamba zituma intego z’umushinga zero out of school zigerwaho, kandi ku bw’ubufatanye bwe buri wese birashoboka, buri wese abigize ibye.”
Bwana Gatete Jules, ushinzwe gushyira mu bikorwa ibikorwa by’uyu mushinga ku rwego rw’Igihugu avuga ko hari ibyagiye bikorwa mu gutuma aba bana bagana ishuri, ariko ko hari abatararijyamo, harimo gukorwa ibishoboka byose ngo abo bana bageze igihe cyo gutangira ishuri baryitabire.
Agaragaza ko umushinga Zero out of school wa Leta y’u Rwanda ukorera mu mashuri abanza 3213 mu gihugu cyose, barimo gukorana n’inzego zitandukanye mu kugaragaza abana batari mu ishuri, kubagaruramo no gukora ibishoboka byose ngo barigumemo.
Asobanura ko kuba umwana Atari mu ishuri, ari ukumara iminsi 300 yikurikiranya Atari ku ishuri kandi nta mpamvu izwi, ibyo bikaba ku mwana ugeze igihe cyo gutangira ishuri.
Mu Karere ka Karongi habaruwe abana 5191 batari ku ishuri, muri bo 1411 barisubiyemo, mu gihe hari ibyakozwe mu gutuma abana batari ku ishuri barijyam, birimo kubaka ibyumba by’amashuri 437, byamaze kubakwa, amashuri yahawe intebe 50,344, za mudasobwa zigendanwa zahawe abarimu 600.
Imibare yagaragajwe mu 2021, igaragaza ko abana 177, 119 batari mu ishuri kandi bagejeje igihe cyo kwiga, abaryitabiriye nyuma basaga ibihumbi 65.