ABAFITE AHO BAHURIYE N’IMISORO, VUP NA EJO HEZA BAHUYE MU NAMA YO GUSUZUMA AHO BAGEZE NO GUTEGURA INGAMBA ZO KUGERA KU NTEGO
Ku wa 08 Gicurasi 2025, mu cyumba cy’inama cy’Akarere ka Karongi habereye inama yateguwe n’Akarere igamije kurebera hamwe aho bageze mu ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo, imisoro n’amahoro, inguzanyo za VUP hamwe n’ubwizigame muri gahunda ya Ejo Heza. Iyo nama yayobowe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Madamu NTAKIRUTIMANA Julienne, yitabirwa n’inzego zitandukanye zirimo uhagarariye Ingabo, Police (DPC), Umukozi wa RRA mu karere, PSF, Umuhuzabikorwa wa Ngali, abayobozi b’amashami y’imari, ibikorwa remezo, ishoramari, hamwe n’abakozi bashinzwe imisoro mu karere n’imirenge, DASSO ndetse n’abashinzwe amashyamba na mine na carierre.
Inama yibanze ku ngingo zitandukanye zirimo kureba aho imyanzuro y’inama iheruka igeze ishyirwa mu bikorwa, gusuzuma imbogamizi zihari zituma imihigo iteswa, ndetse no gufata ingamba zo kuzigeraho. Hanatanzwe umwanya wo gutanga ibisubizo ku mikorere y’inzego zifite aho zihurira n’imikusanyirize y’imisoro n’amahoro, by’umwihariko ku bijyanye no kwishyuza ibirarane.
Mu myanzuro yafatiwe muri iyi nama harimo ko imirenge n’abashinzwe imisoro bagomba gufasha abaturage kwandikira RRA basaba gukosora amakuru atari yo ku musoro ku mutungo utimukanwa, bitarenze tariki ya 12 Gicurasi 2025. Hanemejwe ko hashyirwaho amatsinda yo kwishyuza ibirarane mu mirenge ya Rubengera, Bwishyura na Mubuga guhera tariki ya 12 kugeza 23 Gicurasi 2025, ndetse n’uko abakozi b’imirenge ya Gitesi, Mutuntu, Rwankuba na Twumba bazajya gufasha bagenzi babo muri iyo mirenge mbere y’itariki ya 09 Gicurasi 2025.
Inama yemeje ko hazajya habaho inama buri munsi saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00) hifashishijwe ikoranabuhanga (Webex) kugira ngo hagenzurwe uko gahunda yo kwishyuza ibirarane igeze ishyirwa mu bikorwa. Raporo y’ibyakozwe ku munsi izajya itangwa saa kumi n’imwe z’umugoroba (17h00), naho amafaranga agomba kwinjizwa ku munsi agashyirwa ahagaragara bitarenze tariki ya 09 Gicurasi 2025.
Iyi nama yasize hatanzwe umurongo uhamye w’ibikwiye gukorwa, hanatangwa igihe ntarengwa cyo kubishyira mu bikorwa, bigaragaza ubushake n’ubufatanye bw’inzego mu gukemura ibibazo no kwihutisha iterambere ry’akarere ka Karongi.