ABAFATANYABIKORWA BIYEMEJE KUJYANAMO N’AKARERE MU GUTEZA IMBERE UBUHINZI
Ku wa Gatatu tariki ya 23 Nyakanga 2025, ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi bwagiranye inama n’abafatanyabikorwa b’Akarere mu bijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi.
Inama yayobowe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Madamu Ntakirutimana Julienne.
Ingingo zaganiriweho zirimo kuvugurura urutoki muri aka Karere igikorwa gisaba amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari ebyiri, ateganyijwe kuboneka ku bufatanye bw’Akarere abo bafatanyabikorwa n’abaturage bafite izo ntoki zizavugurirwaho ubwo butaka.
Ikindi cyaganiriweho ni uguteza imbere ubuhinzi bw’ibirayi muri aka Karere. Madamu Ntakirutimana avuga ko ibyo bihingwa byombi hiyongereyeho ngengabukungu birimo icyayi n’ikawa bizafasha mu guteza imbere abaturage, bakagira imibereho myiza itandukanye n’iyo abenshi bari babayemo muri iki gihe.
Yabashishikarije kandi gukangurira abo bakorana gushyira mu bikorwa ibyo baganiriyeho, hiyongereyeho kwitabira gufata ishwagara bagashyira mu mirimo yabo igizwe n’ubutaka bwashaririye maze bigatuma bagira umusaruro wisumbuyeho.
Kugeza ubu mu Karere ka Karongi hahingwa ibirayi bike bihita bishira bikigera ku isoko kubera uburyo bikunzweho. Gahunda y’Akarere ni uko hahingwa ibirayi bihagije isoko, amakamyo abitwara akagaragara kenshi mu Karere nkuko agaragaza i Musanze n’ahandi.
Iyi nama yitabiriwe n'abarimo Caritas Rwanda, Food for the Hungry, RAB, Duterimbere, Karongi Tea Factory, Kategro, ROS, Tubibe Amahoro n'abandi.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi buherutse gutangaza ko bugiye gutera icyayi kuri hegitari nshya 4000 bitarenze imyaka itanu iri imbere mu rwego rwo kongera umusaruro w’icyayi mu bwiza no mu bwinshi. Ni igikorwa giteganyijwe mu mirenge ya Murundi, Gashari, Ruganda n’agace ka Murambi isanzwe izwiho kugira umusaruro muke ku bindi bihingwa bitewe n’uko hari ubutaka busharira.