Abafatanyabikorwa b'Akarere bakoze Umwiherero

Guhera kuri uyu wa 18 kugeza none tariki 19 Gashyantare,2019, kuri Hotel Berthany, mu murenge wa Bwishyura habereye Umwiherero w'Abafatanyabikorwa JADF mu Kurebera hamwe uko bahuza gahunda zabo n'imirongo y' Iterambere ry'Akarere.

Mu uyu mwiherero wanyujijwemo ubutumwa bwinshi Akarere ka Karongi kagaragaje aho kageze kesa imihigo kasinyanye na Nyakubahwa, umukuru w' Igihugu, kakagaragaza kandi iby'ingenzi bikubiye mu bizitabwaho mu igenamigambi ry'umwaka utaha wa 2019/2020.

Abafatanyabikorwa bishimiye cyane  ko bamenyeshwa kugihe ibyihutirwa mu Karere (priorities) bikabafasha mu guhuza ibikorwa byabo n'imirongo migari ya Guverinoma.

Umuyobozi w' Akarere NDAYISABA Francois yashimiye uburyo abafatanyabikorwa bahoza umutima ku iterambere ry'Akarere, abasezeranya gukomeza gufatanya  bashyira imbere iterambere ry'umuturage.

JADF ni Ihuriro ry'Abafatanyabikorwa rigizwe n'Imiryango itari iya Leta, Sosiyete Sivile, Abikorera, n'ibigo bikorera mu Karere.

Back