ABAFATANYABIKORWA B’AKARERE BAGARAGAJE IBYO BAZAFATANYAMO N’AKARERE MU ITERAMBERE RYAKO

Umunsi wa kabiri n’uwa nyuma w’umwiherero w’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Karongi, waranzwe no kugaragaza ibyo abafatanyabikorwa bazafatanyamo n’Akarere mu mu bikorwa biteganyijwe mu mwaka 2025/2026, Abadepite bagarutse ku myiteguro y’umunsi mpuzamahanga w’abagore.

Umuyobozi wa Komisiyo y’imiyoborere myiza muri JADF, Bwana Protais yavuze ko 

Ibiganiro bagiranye bigamije gushyira umuturage ku isonga.  Yasabye ko baharanira kuzamura imibereho myiza y’abaturage nkuko Abanyarwanda bazwiho kutaneshwa no kudacika intege kugeza bageze ku ntego.

Ati “Nkuko abanyarwanda bazwiho kutaneshwa, kudacika intege, tukihambira, abo duharanira duharanire ko bagira imibereho myiza ni banayarwanda duharanire  kubageza ku kwigira, tubizirikane.

Visi Perezida w'Inam njyanama y'Akarere akaba na Perezida Ibuka Bwana ku rwego rw'Akarere Bwana Ngarambe Vedaste yavuze ko anyuzwe n’ibyavuye muri iyo nama, harimo abitanze mu kubaka amacumbi y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye. Yasabye ko baharanira ko abaturage bahabwa serivisi nziza, kuko umuturage ataba ku isonga yahawe serivisi mbi.

Ati “Mureke duhaguruke, nta muturage waba ku isonga atahawe serivisi nziza.”

Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ushinzwe iterambere ry’ubukungu Bwana Nsabibaruta Maurice yashimiye abitabiriye uyu mwiherero n’uburyo bitanze mu guteza imbere Akarere n’imibereho myiza y’abaturage.

Uyu mwiherero w’iminsi ibiri watangiye tariki 5 usoza kuwa Gatanu tariki 6 Werurwe 2025. Kugeza ubu abafatanyabikorwa mu iterambere ry'Akarere baracygaragaza ibyo bazafatanyamo n'Akarere.

Back