ABAFATANYABIKORWA BAHURIYE MU GUTEGURA IMURIKAGURISHA N’IMURIKABIKORWA BIZABERA MU KARERE KA KARONGI

Ku wa 11 Kanama 2025 mu cyumba cy’inama cy’Akarere habereye inama yahuje Komite Nshingwabikorwa ya JADF Karongi, YIRUNGA Ltd, PSF n’Ubuyobozi bw’Akarere  bwari buhagarariwe n’Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Madamu Julienne NTAKIRUTIMANA.

Iyi nama yatangijwe n’Umuyobozi wa PSF, Bwana Abimana Mathias, hari kandi n’umuyobozi w’uru rwego ku rwego rw’Intara y’Iburengerazuba.

Abayitabiriye beretswe ingingo baganiraho ku bijyanye n’imyiteguro y’iri imurikabikorwa n’imurikagurisha ry’Abafatanyabikorwa b’Akarere ka Karongi riteganyijwe gutangira ku wa 18/08/205 rigasoza ku wa 22 Kanama 2025.

Habayeho kumurika aho imyiteguro igeze ku ruhande rwa JADF Karongi na YIRUNGA Ltd yari ihagarariwe n’umuyobozi wayo Iyaremye Yves, umufatanyabikorwa muri iki gikorwa, uzibanda ku bijyanye n’imurikagurisha n’iserukiramuco.

Nyuma yo kungurana ibitekerezo kuri iyi myiteguro; abari mu nama basanze ibi bikorwa byombi bigomba gutegurwa neza ndetse buri ruhande rugakomeza guhuza imbaraga n’urundi kugirango rizagende neza.

Back