Abafana ba APR FC bunamiye abazize Jenoside bashyinguye mu Bisesero, banaremera umwe mu baharokokeye

Kuri uyu wa 9 Mata, 2019, abafana ba APR FC baherekejwe n’aba Kiyovu basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruherereye mu Bisesero mu Karere ka Karongi, bunamira inzirakarengane zihashyinguye, banaremera umwe mu baharokokeye utuye muri Bisesero. Uhagarariye abafana ba APR ku rwego rw’ igihugu yasabye Abanyabisesero gukomeza kwibuka biyubaka, bakikura mu gahinda, ntikabaherane. Ati” Abanyarwanda rero bagomba kurenza amaso ubuzima bubi, bakareba n’ejo hazaza. Ikindi rero APR si mu kibuga gusa ahubwo no mu bikorwa rusange, gufasha abandi no gufata mu mugongo ababuze ababo cyane nko muri iki gihe turagaragara. Ibi rero bibe umusemburo w’amahoro, dukore ibikorwa by’ urukundo.” Mukashema Drocelle, Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’ abaturage mu Karere ka Karongi, ari na we wari uhagarariye Akarere muri iki gikorwa yavuze ko amateka yo mu Bisesero yihariye kuko kuva na kera abaturage baho bari abantu bashyize hamwe, barangwa n’urukundo n’urugwiro. Ati” No muri Jenoside bakomeje gushyira hamwe, bagategura uko birwanaho, ntibemera gupfa gutyo gusa. Nyuma ariko, Leta yari iriho yohereza ingabo zifite intwaro zikomeye, babarusha amaboko ntibyakomeza kubashobokera kwirwanaho birangira bishwe. Kugeza uyu munsi rero twishimira ko mu Bisesero himakajwe ubumwe n’ubwiyunge, abarokotse babarira ababahemukiye. Gahunda ya Ndi Umunyarwanda rero yabaye ihame ry’imibereho yabo kuva kera. Kugeza n’ubu rero baracyagaragaza urukundo rutagize ikindi rushingiyeho uretse kuba ari Abanyarwanda.” Mukashema kandi yashimiye abafana ba APR ku bwitange bagize, bakaza kwifatanya n’ Akarere ka Karongi, by’ umwihariko abarokokeye mu Bisesero muri iki gihe cy’ Icyunamo. Ati” Muri iki gihe abarokotse Jenoside baba bakeneye umuntu ubafata mu mugongo, bakabona uwo babwira ibyo banyuzemo, akabafasha kuruhuka. Nk’ Akarere ka Karongi rero turabashimiye cyane.” Nziyumvira Innocent, umuturage waremewe n’ abafana ba APR warokokeye mu Bisesero, na we yashimiye cyane ubwitange bw’aba bafana n’ Akarere muri rusange. Ati” Ndanezerewe cyane kuko burya kubona abantu bangana namwe muntekerejeho mukansura mukanangabira, ni ikintu cyo kwishimirwa, Imana ibahe umugisha.” Urwibutso rwa Jenoside rwa Bisesero rushyinguwemo imibiri y’ Abatutsi bazize Jenoside barenga 50 000, rukaba rwubatse mu Karere ka Karongi, Umurenge wa Twumba, Akagari ka Gitabura.

Back