ABADEPITE UWIZEYE NA DE BONHEUR BARIMO GUSURA ABATURAGE BAGENZURA IBIKORWA BY’ITERAMBERE RY’IMIJYI, IMITURIRE N’IMIKORESHEREZE Y’UBUTAKA
Guhera ku wa 24 Ugushyingo 2025, Depite De Bonheur Jeanne D'Arc na Uwizeye Marie Thérèse batangiye urugendo rwabo mu Karere ka Karongi hagamijwe kubona amakuru mu kugenzura ibikorwa bya Guverinoma byerekeye iterambere ry’imijyi, imiturire n’imikoreshereze y’ubutaka.
Ni igikorwa kirimo gukorwa mu Rwadnda hose, aho abagize Inteko ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite bateguye urugendo rusange mu Gihugu hose hagamijwe kubona amakuru mu kugenzura ibikorwa bya Guverinoma byerekeye iterambere ry’imijyi, imiturire n’imikoreshereze y’ubutaka.
Izi ngendo zatangiye ku matariki ya 24-29 Ugushyingo 2025 mu Ntara zose.
Mu itangazo ry’Inteko ishinga amategeko rikomoza kuri izi ngendo, Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Kazarwa Gertrude, yashimangiye akamaro k’iki gikorwa, agira ati: “Inteko Ishinga Amategeko ishyigikiye ko gahunda z’iterambere ry’imijyi, imiturire n’imikoreshereze y’ubutaka zirushaho kunoga kandi zikibanda ku byifuzo by’abaturage. Gusura abaturage tukaganira ubwabo bidufasha kongera ingufu mu igenzura no gushyigikira gahunda za Leta zigira uruhare mu iterambere rirambye.”
Muri iki gikorwa, Abadepite bazagera mu Mirenge 237, aho bazasura ibikorwa bigaragaza iterambere ry’imijyi, imiturire n’imikoreshereze iboneye y’ubutaka, n’ibikorwa bikiri inyuma bishobora gutezwa imbere bikabyazwa umusaruro no gukorana inama n’abayobozi ku rwego rw’akarere n’umurenge.
Abadepite bazakorana inama n’abaturage babakangurira gutura ahabugenewe hadashyira ubuzima bwabo mu kaga, no kugira uruhare mu kubungabunga ibikorwaremezo byashyizweho mu rwego rwo guteza imbere imibereho myiza.
Abadepite bazifatanya kandi n’abaturage mu muganda rusange usoza ukwezi k’Ugushyingo 2025, mu rwego rwo kongera imbaraga mu bikorwa by’iterambere, isuku n’umutekano aho batuye.
Abari mu Karere ka Karongi barimo gusura imirenge 7 muri 13 igihe aka Karere, bakiriwe n’Umuyobozi w’Akarere Bwana Muzungu Gerald wabagararije isura y’aka Karere mu gikorwa barimo.