ABADEPITE BATANGIYE URUGENDO RW’ICYUMWERU RWO KUGENZURA IMITANGIRE YA SERIVISI

Ba Depite TUMUSHIME Francine na NDORIYOBIJYA Emmanuel basuye Akarere ka Karongi mu rwego rwo kugenzura imitangire ya serivisi. Bakiriwe n’Umuyobozi w’Akarere, baganira n'ibyiciro bitandukanye, aho bagaragarijwe uko ubuyobozi buha serivisi abaturage n'uko bubakemurira ibibazo.

Ni igikorwa Abadepite bateguye igikorwa cyo gusura abaturage mu gihugu hose bagamije gukurikirana ibimaze kugerwaho mu mikorere y’inzego z’imitegekere zegerejwe abaturage mu guha serivisi nziza abaturage.

Iki gikorwa giteganyijwe kuwa 28 Gicurasi kugeza kuwa 04 Kamena 2025 mu ntara zose no kuwa 7-8 Kamena 2025 mu Mujyi wa Kigali.

Kuri iki gikorwa Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Nyakubahwa Kazarwa Gertrude yagize ati: “Iki gikorwa kirashimangira inshingano y’Inteko Ishinga Amategeko ijyanye no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma no gushyigikira imiyoborere idaheza kandi ishyira umuturage ku isonga, bigira uruhare mu kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’intego za NST2 n’icyerekezo 2050.”

Muri izi ngendo, Abadepite bazasura ahatangirwa serivisi ku rwego rw’Umurenge, harimo serivisi z’ubutaka n’imyubakire, ibiro bishinzwe irangamimerere n’izitangirwa mu ikoranabuhanga rya Irembo basuzuma niba serivisi zitangwa ku buryo bunoze, uko zifasha abazikeneye n’uko byorohera abaturage kuzigeraho.

Abadepite kandi bazagirana ibiganiro n’abaturage ku ngingo zijyanye n’ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, gukemura amakimbirane.

Back