ABABYEYI BIBUKIJWE INSHINGANO ZABO MU KURERA UMWANA USHOBOYE KANDI USHOBOTSE
Ku wa 16 Kamena 2024, mu Karere ka Karongi hizihirijwe umunsi w’umwana w’umunyafurika. Ku rwego rw’Akarere wizihirijwe mu Murenge wa Gishyita, aho umushyitsi mukuru yari Madamu UMUHOZA Pascasie, Umuyobozi wungirije w’Akarere ushinzwe imibereho myiza.
Madamu UMUHOZA Pascasie yibukije ababyeyi kubahiriza inshingano zabo zo kurera abana neza, bakarererwa mu miryango, bagahabwa ibyangombwa byose ngo bakure neza, kuko ari wo mutungo uruta indi yose bafite, bakaba n'imbaraga z'igihugu.
Muri uyu muhango wari ufite insanganyamatsiko igira iti "Uburezi kuri bose, igihe ni iki", abana 88, bahawe ibikoresho by'ishuri byateguwe n'abafatanyabikorwa b'Akarere, abize kubara, gusoma no kwandika 240 bahabwa impamyabushobozi, abana bato bahabwa amata.