KARONGI: HAHURIYE ABAYOBOZI BO MU NTARA Y’IBURENGERAZUBA BAGANIRA KU MYITEGURO Y’IGIHEMBWE CY’IHUNGA 2026A

Ku wa Kane, tariki ya 28 Kanama 2025, ku biro by'Akarere ka Karongi habereye inama nyunguranabitekerezo yo ku rwego rw'Intara ku myiteguro y'Igihembwe cy'ihinga 2026A. Ni inama iyobowe na Guverineri w'Intara,Ntibitura Jean Bosco ari kumwe n'Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Kamana Olivier.

Atangiza inama, Guverineri Ntibitura Jean Bosco, yavuze ko  muri gahunda ya kabiri y'Igihugu yo kwihutisha iterambere (NST2), hateganywa kongera umusaruro w'ubuhinzi n'ubworozi, agaragaza ko kugira ngo intego zigerweho bisaba ubufatanye bw'inzego zose.

Guverineri w'Intara yasabye abayobozi ku nzego zose kwegera abaturage kugira ngo ibikorwa biteganyijwe muri iki gihembwe cy'ihinga 2026A bigerweho; birimo gukangurira abahinzi kwiyandikisha muri gahunda ya "Smart nkunganire", gutegura ubutaka no gutegura inyongeramusaruro.

Muri iki gihembwe cy'ihinga 2026A, mu Ntara y'Iburengerazuba hateganyijwe guhinga ku buso buhuje bungana na ha 168,035, aho ibihingwa bizibandwaho ari; ibigori, ibishyimbo, ibirayi, ingano, imyumbati, soya, umuceri ndetse n'imboga.

Muri iyi nama, umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi Dr. Karangwa Patrick yagejeje ku bayitabiriye gahunda nshya, yitwa "Food Basket Sites" (FOBAS) / icyanya kigega, igamije kongera umusaruro w'ubuhinzi ku butaka buhuje butari munsi ya ha 5. Iki cyanya kikazagira  Agronome wihariye.

Back