MU KARERE KA KARONGI HATANGIJWE UMUSHINGA WO KURWANYA IMIRIRE MIBI

Ku wa 28 Kanama 2025, mu Karere ka Karongi hatangijwe ibikorwa by’umushinga ugamije kurwanya imirire mibi mu bana.

Visi Meya Umuhoza Pascasie yatangije inama y'ishyirwa mu bikorwa ry’uwo mushinga wo kurwanya imirire mibi (GAIN), yashimye ko uzagira uruhare mu kurwanya igwingira ry’abana, urugendo aka Karere kiyemeje gukora kadaseta ibirenge. Yasabye abagenarwabikorwa na bo gushyiraho akabo bakita ku byo bakorewe, kandi bakabigira ibyabo kuko ak’imuhana kaza imvura ihise.

Ibikorwa by’umushinga Global Alliance for Improved Nutrition (GAIN) bizakorerwq mu mirenge itanu y’aka Karare; Rwankuba, Bwishyura, Gashali, Ruganda, and Rugabano).

Nyuma mu cyiciro cya kabiri (2028–2030) bigere mu Karere kose.

Uyu mushinga w'imyaka 6 (2025-2031), uzashyirwa mu bikorwa na GAIN (Global Alliance for Improved Nutrition),ku nkunga y’ikigega cy’ubufatanye mu iterambere cy’Abasuwisi, ukazibanda ku bikorwa byo kongera ibiribwa bikungahaye ku ntungamubiri birimo n'ibikomoka ku matungo, no kunoza uburyo bigera ku mubyeyi n'umwana.

Back