HABAYE AMATORA Y’ABANA KU RWEGO RW’UMUDUGUDU N’AKAGARI
Ku wa 28 Kanama 2025, mu gihugu hose hatangijwe amatora ya komite y’ihuriro ry’abana yahereye ku rwego rw’umudugudu n’akagari.
Mu Karere ka Karongi, naho ayo matora yahabereye kuri urwo rwego.
Umuyobozi mukuru wa NCDA, Madamu Ingabire Assumpta yasuye site y’itora iherereye mu kagari ka Gisanze, Umurenge wa Rubengera mu Karare ka Karongi, akurikirana uko amatora agenda, anaganiriza abana.
Yabaganirije ku burenganzira bwabo ndetse n’akamaro ko kwitorera ababahagarariye n’icyo igihugu kibitezeho nk’amaboko yacyo yejo, yungamo ko bagomba kunoza inshingano zabo, biga neza bagatsinda kandi bagakomeza kurangwa n’ingangagaciro na kirazira biranga Umunyarwanda nyawe.
Amatora ya Komite z’Ihuriro ry’Abana ku wa Kane yabereye ku rwego rw’Umudugudu n’Akagari. Kuri uyu wa gatanu, ku wa mbere no ku wa kabiri w’icyumweru gitaha azakomeza ku zindi nzego. Aya matora yitabirwa n’abana bafite imyaka 6-17.