MUBUGA: VISI MEYA YASABYE ABATURAGE KWITA KU ISUKU IRIMO N’UBWIHERERO
Kuri uyu wa 28 Kanama 2025, mu Murenge wa Mubuga habereye ubukangurambaga bwo konsa abana no kwimakaza isuku n’isukura. Ahari hateraniye abaturage benshi banafashijwe n’abagize itsinda ry’Urunana babakiniye ikinamico zigaruka ku ngingo zirimo isuku n’isukura ndetse no konsa.
Visi Meya ushinzwe imibereho myiza, Madamu Umuhoza Pascasie yagaragaje icyuho kiri mu Murenge wa Mubuga ku bijyanye n’isuku n’uburyo bwo guhangana nacyo.
Yabwiye abari aho ko isuku ari isoko y’ubuzima, ko abaturage batatera imbere batayifite.
Yunzemo ko muri uwo Murenge hari ingo zisaga 500 zifite ubwiherero bufakwiye bukeneye kuvugururwa, ndetse ko ubusaga 200 bwo bugomba kubakwa bundi bushya, haherewe hasi.
Yabwiye abaturage ko aho Igihugu kigeze nta muturage ukwiye kugira ubwiherero ajyamo agasaba undi kumucungira ko ntawe uri kumureba.
Yasoje agira ati” Icyo mukwiye gutahana ni ukumenya ko isuku yose ihera kuri njye, bityo kuyitaho nkwiye kubigira ihame.”.