UBUYOBOZI BW’AKARERE BWASOBANURIYE ABATURAGE AKAMARO KO KONSA
Hifashishijwe ikinamico y’Urunana, mu Murenge wa Mubuga habereye ubukangurambaga bwo konsa abana no kwimakaza isuku n’isukura. Visi Meya Umuhoza Pascasie yibukije konsa umwana amezi 6 nta kindi avangiwe, kugira isuku mu rugo no mu bwiherero, byose bikaba ishema ku muryango.
Madamu Umuhoza yavuze ko Akarere gafite abajyanama b’ubuzima benshi bitanga ngo abaturage bagire ubuzima bwiza ariko usanga hari bamwe mu baturage begera ngo babasobanurire ibyiza byo kwita ku buzima bwabo n’ubw’ababo nka gahunda yo konsa neza umwana mu gihe cy’amezi atandatu ntacyo avangiwe ariko ntibabumve.
Ati “Konsa ni ingenzi,abajyanama turabafite, hari aho mubakwepa bakanashaka iminsi myinshi bakababura, ni amaboko dufite, ni abakorerabushake bagambiriye ko ubuzima bwacu buba bwiza..”
Madamu Umuhoza kandi yaburiye ababyeyi bavangira umwana wabo muri icyo gihe cy’amezi atandatu, abamuha amazi ashyushye, cgangwa abamuha ikinyomoro bitwaza ngo yarwaye mu nda nimuha kimwe muri byo arakirq, ko ari ukubangamira uhudahangarwa n’ubwirinzi bwe.
Ku bijyanye n’umwana urengeje amezi atandatu nabwo yabibukije ko atonswq gusa, ahubwo anahabwa imfashabere kugirango akure neza.
Yasoje asaba abagize umuryango; umugabo n’umugore kwita ku bana babo, bakamenya ko kumwonsq neza ari inshingano za buri wese, bikaba n’ishema rye.”