UMUNYAMABANGA NSHINGWABIKORWA W’AKARERE YASHIMYE INKUNGA FINANCE PLC GUTEZA IMBERE ABATURAGE
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Karongi, Madamu Narangwe Celestine Liliane ashimira ikigo cy’imari Inkunga Finance Plc, uruhare kigira mu guteza imbere abatuye aka Karere n’Igihugu muri rusange.
Madamu Narangwe yabigarutseho ku wa Kane tariki ya 30 Nyakanga 2026, ubwo yatangizaga ku mugaragaro inama yateguwe na Inkunga Finance Plc ku bufatanye na OPRORTUNITY AgFinance International yahuje abahinzi n’aborozi, abagura umusaruro wabo n’abawongerera agaciro, yabereye mu Karere ka Karongi.
Umunyamanga nshingwabikorwa w'Akarere ka Karongi wari uhagarariye ubuyobozi bw'akarere muri iki gikorwa yashimiye Inkunga Finance uruhare igira mu guteza imbere abaturage b'akarere.
Ati “Tuzi uruhare runini Inkunga Finance Plc ifite mu guha inguzanyo abaturage bacu bagashobora kwiteza imbere ntibabe umutwaro kuri leta. By'umwihariko turashima ko iyi nama yo ku rwego rw'igihugu aho inkunga Finance ikorera yabereye mu Karere kacu, ibi hari icyo bisigira abaturage bacu kuko hari amafaranga ahasigara yinjira mu ntoki zabo.Tubijeje rero ubufatanye mu gukomeza guharanira iterambere ry'umuturage.
Umuyobozi mukuru wa Inkunga Finance Muhawenimana Abed Cherf avuga ko iki gikorwa kigamije guhuza impande zombi kuko ziba kikeneranye mu byo zikora.
Yagize ati “Iki gikorwa cyari mu rwego rwo kugirango duhuze abahinzi cyangwa se ababona umusaruro w'ubuhinzi n'ubworozi n'abawugura cyangwa abawongerera agaciro.Twebwe nk'ikigo cy'imari dufata impande zombi, abahinzi nubwo dukorana nabo bagahabwa inguzanyo bagashobora kubona umusaruro k'urundi ruhande iyo batabonye isoko bagira imbogamizi.”
Yungamo ati “Rero tubahuza n'abakeneye umusaruro haba kuwugurisha, kuwongerera agaciro hari n'abongera agaciro k'ubuhinzi n'ubworozi tuba dukorana nabo ariko bakatubwira ngo twabuze umusaruro. Iyo tubahuje rero n'ababikora ni uburyo bubiri bwo guhuza abo bantu b'impande zombi. Ariko ikindi abo bantu bashobora kugira imbogamizi hari imbogamizi abahinzi bagira kandi mwabonye ko dufite abahinzi b'ikawa, abahinzi b'umuceli, ab'icyayi, urutoki, imbuto n'imboga, aborozi b'inka, aborozi mu buryo butandukanye, abo bose izo mbogamizi nizo twaganiriyeho ahangaha, kugirango inzego za leta n'abafatanyabikorwa babashe gushakira hamwe ibisubizo kuri izo mbogamizi abantu bafite cyangwa natwe ubwacu duhane inama dushake igisubizo, hanyuma umuntu arye ibye byiza abisangize n'abandi bamwigireho, ariko n'imbogamizi afite azibasangize zishakirwe umuti.”