Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

MINISITIRI W’UBUTEGETSI BW’IGIHUGU YASUYE IBIKORWA BY’ITERAMBERE MU KARERE KA KARONGI

Ku wa 29 Nzeri 2026, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Bwana Habimana Dominique yagiriye uruzinduko rw’akazi mu Karere ka Karongi, aho yasuye imishinga y’iterambere, aganira n’inzego ziyishyira mu bikorwa ndetse n’abaturage igirira akamaro.

Muri urwo ruzinduko, Minisitiri yasuye ikigo cya Zipline gitanga ibikoresho by’ingenzi by’ubuvuzi hifashishijwe indege zitagira abapilote (drones), uruganda rutunganya amazi rwa Kivu Belt Water Supply system, Agakiriro gaherereye  mu Murenge wa Rubengera, uruganda rukora ibikoresho mu mbaho rwa MT Woodtec Solutions Ltd rwashinzwe na Théophile Ndoreyaho ndetse n’ahakorerwa ibikorwa byo kurwanya isuri mu mushinga wa Congo Nile Divide, mu Murenge wa Rugabano, aharimo gukorwa amaterasi ndinganire n’ayikora.

Mu Murenge wa Rugabano, abaturage bagaragaje uburyo uwo mushinga wahinduye imibereho yabo. Umusaruro w’ibirayi wavuye kuri toni 3 kuri hegitari imwe ugera kuri toni 15 kuri hegitari. Uwo mushinga kandi watanze imirimo ihoraho igera ku 1.500, ndetse abaturage bahembwaga amafaranga ibihumbi 2 ku mubyizi, uyu munsi barahembwa ibihumbi 3.

Abaturage bungukiye muri uyu mushinga banagaragaje ko wabafashije kwiteza imbere, bakabasha korora amatungo, kwishyura ubwisungane mu kwivuza, kwizigamira muri gahunda ya Ejo Heza no gukomeza kwishyurira abana babo amashuri.

Minisitiri Habimana yasoreje uruzinduko rwe mu nama yagiranye n’abayobozi n’abandi bafite ijambo mu Karere ka Karongi, abasaba kwihutisha iterambere, kunoza ireme rya serivisi zitangwa ku baturage no gukoresha neza amahirwe y’ubukungu ahari mu Karere ka Karongi.