Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

MEYA MUZUNGU GERALD YASHIMIYE ABARIMU UMURIMO W’INDASHYIKIRWA BAKORA

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Muzungu Gerald yashimiye abarimu umurimo w’indashyikirwa bakora wo kurerera Igihugu.

Yabibabwiye ku munsi Mpuzamahanga wahariwe Mwarimu wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 5Ukwakira 2026. Ku uri uyu munsi ibirori ku rwego rw’Akarere byabereye mu Murenge wa Gashari.

Kuri uyu munsi ufite insanganyamatsiko igira iti: “GUSHYIGIKIRA ABARIMU: IMYAKA 60 YO KURENGERA UMWUGA W’UBUREZI, KUWUTEZA IMBERE NO GUTEGURA AHAZAZA HACU.” 

Meya Muzungu yibukije ko yibutsa ko gushyigikira umwarimu ari ugushora imari mu hazaza h’Igihugu; kuko umwarimu wubakiwe ubushobozi, uhawe agaciro kandi ukorera mu buryo bumushoboza gutanga umusaruro, ari we wubaka umunyeshuri ushoboye, ufite indangagaciro kandi witeguye guteza Igihugu imbere.”

yungamo ati “Uyu munsi ni umwanya mwiza wo gushimira no guha agaciro abarimu ku ruhare rukomeye mugira mu gutanga ubumenyi, indangagaciro n’ubushobozi bw’abana bacu, ari na bo Rwanda rw’ejo rushingiraho. Umwarimu ni umusingi w’iterambere rirambye, kuko nta gihugu cyatera imbere kidafite uburezi bufite ireme.”

Ashimira by’umwihariko abarimu bo mu Karere ka Karongi ku bw’umurimo mwiza bakomeje gukora, ubwitange n’ubudacogora bakoresha mu kwigisha no kurera abana.

Ati “Ndabashimiye kandi ko Akarere kacu kitwaye neza mu bizamini bya Leta by’umwaka ushize wa 2025/2026, bikaba ari umusaruro w’imbaraga zanyu, ubufatanye bw’abayobozi b’ibigo, ababyeyi, abanyeshuri ndetse n’abafatanyabikorwa bose.”

Asaba abarimu kutanyurwa n’ibyo bamaze kugeraho ngo birare. Ati “Ibyiza twagezeho bidusaba kurushaho kongera imbaraga, kuzamura ireme ry’uburezi no gukomeza gushaka ibisubizo ku mbogamizi zikigaragara. Ntidushaka kandi ntidushobora gusubira inyuma. Aho tugeze hagomba kuba intambwe idusunikira ku bindi byiza kurushaho.”

Abasaba gukomeza gukorana umurava, gukunda umwuga wab, guha abana ubumenyi n’indangagaciro zibategurira kuba abaturage beza kandi bafite ubushobozi bwo guhangana n’ahazaza, abasezeranya ko Akarere na ko kazakomeza gushyigikira uburezi.

Asoza abashimira umurimo w’indashyikirwa bakora.