Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

MEYA MUZUNGU GERALD YASHIMIYE ABAGEZE MU ZA BUKURU URUHARE RWABO MU ITERAMBERE RY’AKARERE

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Muzungu Gerald yashimiye abageze mu za bukuru, uruhare rwabo ntagereranywa mu iterambere ry’Akarere.

Yabibabwiye ku wa 6 Ukwakira 2026, ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe abageze mu za bukuru.

Yagize ati “Ndashimira cyane abageze mu zabukuru ku ruhare mukomeje kugira mu iterambere ry’Akarere. Ndabasaba gukomeza gusangiza abakiri bato ubumenyi n’ubunararibonye mufite, kuko ibyo mwanyuzemo n’ibyo mwize mu buzima ari ishuri rikomeye ku rubyiruko.”

Iterambere ry’Akarere ka Karongi, kavanwe mu tw’icyaro kagashyirwa mu twunganira Umujyi wa Kigali, rirangajwe imbere n’ibikorwa by’ishoramari bishingiye ku bukerarugendo, birimo za hoteli 15 ziri ku rwego rw’izifite inyenyeri ziri muri aka Karere, iterambere ry’ubuhinzi bw’icyayi n’ikawa abageze mu za bukuru bagizemo uruhare kandi bakomeje kugiramo uruhare.

Kuri uyu munsi wari ufite insanganyamatsiko igira iti: “UBUNARARIBONYE BW’ABAGEZE MU ZABUKURU, UMUSINGI W’ITERAMBERE RIRAMBYE.” Meya Muzungu yavuze ko yibutsa ko ubunararibonye, ubumenyi n’indangagaciro by’abageze mu zabukuru ari umurage ukwiye gusigasirwa no guhererekanywa ibisekuruza.

Yungamo ko abageze mu zabukuru bagize uruhare rukomeye mu kubaka umuryango n’Igihugu dufite uyu munsi. 

Ati “Ni bo badusigiye amateka, umuco, indangagaciro z’ubupfura, ubwitange, gukunda Igihugu no gukemura ibibazo dushingiye ku bunararibonye. Ni yo mpamvu dukwiye kubatega amatwi, kubigiraho no kubaha umwanya mu bikorwa by’iterambere.”

Yasabye buri wese ko kwita ku bageze mu zabukuru atari inshingano z’umuryango umwe gusa, ahubwo ari inshingano rusange.

Ati “Turasabwa kurushaho kubitaho, cyane cyane abageze mu zabukuru batishoboye, tukabafasha kubona ubuzima bwiza, imibereho myiza, umutekano n’ubusabane. Ndashishikariza kandi abakiri bato n’imiryango muri rusange kubaha abageze mu zabukuru, kubatega amatwi no kubafasha mu buzima bwa buri munsi, cyane cyane igihe bakeneye ubufasha. Ubusabane hagati y’abakiri bato n’abageze mu zabukuru ni imwe mu nkingi zikomeye z’umuryango nyarwanda ukomeye kandi wubakiye ku ndangagaciro.”

Asoza agira ati “Kuri uyu munsi udasanzwe, ndongera kubashimira mwese uruhare rwanyu mu kubaka u Rwanda. Turabubaha, ubunararibonye bwanyu ni umurage wacu kandi ni umusingi w’iterambere rirambye.”