Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

IKIGO CY'IGIHUGU CY'IBARURISHAMIBARE MU RWANDA (NISR) CYAGENZUYE UKO AKARERE KA KARONGI KESHEJE IMIHIGO

Kuri uyu wa 23/07/2026 mu cyumba cy'inama cy'Akarere ka Karongi habaye igikorwa cyo gusuzuma  uko Akarere ka Karongi kashyize mu bikorwa imihigo y'umwaka wa 2025/2026   igikorwa cyakozwe n'Ikigo cy'Igihugu cy'ibarurishamibare mu Rwanda (NISR).

Iki gikorwa kitabiriwe n'abagize Komite Nyobozi y'Akatrere ka Karongi,Abagize  Biro y'Inama Njyanama y'Akarere, abahagarariye abafatanyabikorwa b'akarere,abagize inama y'umutekano itaguye y'Akarere, abahagarariye ibyiciro byihariye ndetse n'abakozi b'Akarere.

Umuyobozi w'Akarere ka Karongi, Bwana MUZUNGU Gerald amaze guha ikaze abakitabiriye yagaragaje mu nshamake uko Akarere kasoje umwaka w'Ingengo y'imari 2025/2026 gahagaze mu gushyira mu bikorwa imihigo binyuze mu Nkingi y'ubukungu, Imibereho myiza ndetse n'imiyoborere myiza.

Nyuma y'ijambo ry'umuyobozi w'Akarere hakurikiyeho  kugenzura inyandiko na raporo z'imihigo harebwa uko yagiye ishyirwa mu bikorwa  ndetste n'uburyo yakurikiranweigatangirwa na raporo zinyuranye.

Igikorwa kizakomereza hirya no hino mu Mirenge hasurwa ibikorwa byakozwe mu mihigo ahazahuzwa amakuru ku byakozwe n'ibyagaragajwe mu nyandiko.