AKARERE KA KARONGI KATANGIYE UBUKANGURAMBAGA BW’IMINSI 16 YO KURWANYA IHOHOTERWA RISHINGIYE KU GITSINA
Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 25 Ugushyingo 2026, mu Kagari ka Ryaruhanga mu Murenge wa Mubuga habereye igikorwa cyo gutangiza, iminsi 16 yahariwe ubukangurambaga bwo gukumira no kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina, ku rwego rw’Akarere ka Karongi. Ni igikorwa cyabereye mu Mirenge yose igize Akarere ka Karongi. Insangangamatsiko y'uyu mwaka igira iti "Wiceceka ! Rwanya icyaha cyo gusambanya abana"
Kuri site ya Ryaruhanga hari abayobozi barangajwe imbere n’ Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Iburengerazuba Madamu UWAMBAJEMARIYA Florence. Hari kandi Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu Bwana MUJYAMBERE Jean Pierre, Inzego z'umutekano, Umuyobozi Mukuru w'Ibitaro bya Kibuye Dr AYINGENEYE Viollette, Umuhuzabikorwa w'Inama y'Igihugu y'Abagore Madamu NYIRAKABIKIRA Louise , Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mubuga, bamwe mu bakozi b'Akarere, abakozi ba Isange one stop center Kibuye na Mugonero, Abafatanyabikorwa batandukanye, abayobozi b'amadini n'amatorero.
Madamu Uwambajemariya yatanze ubutumwa bwo gukomeza gukumira no kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina, kurwanya icyaha cyo gusambanya abana, no gutanga amakuru kubasambanya abana kugira ngo bakurikiranwe n'amategeko.
Yashimiye abitabiriye abasaba gukomeza kugira uruhare muri ubu bukangurambaga buzamara iminsi 16.
Igikorwa cyashojwe haremerwa umuryango utisboboye uhabwa isakaro ry'amabati, ryo gusakara inzu ndetse hanatanzwe inkoko ku miryango itishoboye mu rwego rwo kurwanya imirire mibi.
Ibindi byakozwe birimo serivisi za Isange One stop center ku bangavu basambanyijwe, abana bahawe indyo yuzuye n'amata mu rwego rwo gukomeza gukumira no kurinda igwingira n'imirire mibi, hanatangwa n’ubutumwa bwo kurwanya imirire mibi n'igwingira mu bana,
Ibirori byaranzwe n’mbyino, indirimbo, imivugo, imikino yo gukumira no kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina.
Ubusanzwe ubu bukangurambaga bukorwa kuva tariki 25 Ugushyingo kugeza kuya 10 Ukuboza buri mwaka, ku Isi hose hazirikanwa iminsi 16 yahariwe kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa.
Ku rwego rw’Isi, ubu bukangurambaga bwashyizweho hagendewe ku bikorwa byabaye, birimo
• Mu Ugushyingo 1960, ababikira barenga batanu bo muri Repubulika ya Dominikani bishwe n’ubutegetsi bwariho kubera ko bahoraga bahamagarira Leta gukuraho ubusumbane bw’ibitsina bwagaragaraga muri icyo gihugu.
• Muri uko kwezi kandi, abanyeshuri b’abakobwa 14 bo muri Kaminuza ya Moreyali (Moreal) muri Canada bishwe bunyamaswa na bagenzi babo kubera guharanira ko batezwa imbere kuko bari barasigaye inyuma.
• Kuwa 1 Ukuboza ni umunsi mpuzamahanga wo kurwanya SIDA nk’imwe mu ngaruka zugarije umugore n’umukobwa mu gihe akorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina
• Ku ya 10 Ukuboza ni umunsi mpuzamahanga wo kwizihiza Itangazo Mpuzamahanga ryemejwe na Loni ; bityo abaharanira ko uburenganzira bwa muntu bwubahirizwa bavuga ko guhohotera abagore n’abakobwa ari kimwe mu bivogera uburenganzira bw’ikiremwamuntu.
Aya matariki yaratoranijwe hashingiye kuri iyo sano hagati y’ihohoterwa rikorerwa abagore n’uburenganzira bwa muntu muri rusange.
Kuva mu 1990 u Rwanda rwifatanyije n’ibindi bihugu muri iyo gahunda. Buri mwaka hakaba insanganyamatsiko y’Isi ariko na buri gihugu kikagira umwihariko bitewe n’uko kibyumva.
Ihohoterwa rishingiye ku gitsina cyane cyane irikorerwa abagore n’abana ni imwe mu nzitizi zibangamiye iterambere n’uburenganzira bwa muntu.
Mu nama zitandukanye z’Umuryango w’Abibumbye, abagore bagiye bagaragaza impungenge baterwa no guhohoterwa, bagatanga ubuhamya butandukanye bityo basaba ko ihohoterwa ryafatwa nk’icyaha cyibasira inyokomuntu kandi batanga ingamba ku buryo bwo kurirwanya.
Imwe muri izo nama ni iyabereye i Vienne muri Autriche mu 1993, yasojwe Leta zose zisabwe ko zakora uko zishoboye zikarandura ihohoterwa burundu. Kuva icyo gihe hagiye hakorwa byinshi mu kurirwanya no kurikumira.
By’umwihariko mu Rwanda, Leta yashyizeho gahunda n’ibigo bitandukanye bigamije kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’abarikorewe bakitabwaho (Isange one Stop Center) biri hirya no hino mu gihugu.
Ibyegeranyo bikomeza gukorwa ku ihohoterwa bigaragaza ko ku mugabane wa Afurika hari ibihugu ihohoterwa rikorwa ariko rigakomeza kugirwa ubwiru.