Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

ABATURAGE BITOREYE ABAYOBOZI B’AKARERE

Kuri uyu wa 24 Ugushyingo 2026, abaturage bo mu Karere ka Karongi bahagarariwe na bagenzi babo batoye, bitoreye abayobozi b’Akarere, ni ukuvuga Umuyobozi w’Akarere n’abayobozi b’Akarere bungirije.

Muri aya matora yabereye ku biro by’Akarere ka Karongi, hatowe Bwana Muzungu Geald ku mwanya w’Umuyobozi w’Akarere, abayobozi b’Akarere bungirije hatowe Bwana Mujyambere Jean Pierre ushinzwe iterambere ry’ubukungu na Madamu Mukamunana Alphonsine.

Abajyanama 16 kuri 17 bitabiriye iki gikorwa batoye abagize Biro y’Inama Njyanama y’Akarere, ahatowe Eng Umukunzi Paul ku mwanya w’Umuyobozi wa Njyanama, yungirizwa na Munyaburanga Alain, ku mwanya w’umunyamabanga hatorwa Madamu Tetero Solange.

Abatowe, bari muri manda y’imyaka itanu yatangiye bagitorwa ku wa 24 Ugushyingo 2026.