Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

ABAGIZE INAMA NJYANAMA Y’AKARERE KA KARONGI BAMURITSE IBYO BAGEZEHO MU MYAKA ITANU

Ku wa 11 Nzeri 2026, mu Karere ka Karongi habereye igikorwa cyo kumurika ibyakozwe n'Inama Njyanama mu myaka itanu (2021-2026). Umuyobozi wako Muzungu Gerald yagaragaje ko uru rwego rwaranzwe no gushyira imbere inyungu z’umuturage, rufata ibyemezo byashyizwe mu bikorwa; rufatanyije n'abaturage n’abafatanyabikorwa, kandi ko byabagiriye akamaro ku bijyanye n’iterambere ry’imibereho yabo n’ubukungu.

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Karongi, Ngarambe Vedaste yashimiye abajyanama bagenzi be bitanze batizigama ngo bateze imbere abaturage mu mibereho myiza n’ubukungu mu rugendo rw’imyaka itanu bamaze mu nama Njyanama. 

Ruterana Boniface, Umuyobozi Mukuru ushinzwe gahunda z'Imiyoborere na Politiki yo kwegereza Ubuyobozi Abaturage muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yashimiye abagize inama Njyanama kwitangira abaturage, babifatanyije n’izindi nshingano baba bafite. Yabasabye gukomeza gutanga umusanzu wabo.

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco yavuze ko abagize inama Njyanama bubakiye ku byakozwe n'abababanjirije, bityo ko n’abazaza bazahera ku byo bakoze, bagakomeza guteza imbere abaturage. Yibukije ko kujya inama bidasaba kuba umuntu ari mu nama njyanama gusa.

Bimwe mu byagezweho, mu buhinzi hatejwe imbere umusaruro w’ibihingwa ngengabukungu, birimo ikawa n’icyayi, Muri  gahunda yo guteza imbere ubuhinzi bwa kawa n’icyayi no kongera umusaruro  kuva 2021 kugeza 2026 hatewe ubuso bushya bw’icyayi 2022.18 Ha hamwe 596.8 Ha zikawa, Ubuso bwa kawa bukaba bwariyongereye ku gipimo cya 32.2% 

Akarere ka Karongi mu mwaka wa 2026 dufite 1852 Ha za kawa 2026 naho ubuso bw’icyayi bukaba bwariyongereyeho 46.13% kuko kugeza 2026 Akarere ka Karongi gafite 4383 Ha z’icyayi.

Mu rwego rwo kuvugurura ubuhinzi bwa kawa no kongera umusaruro wayo mu gihe kiri imbere, hagiye hongerwa ubuso bushya buterwaho ibiti bya kawa. Mu myaka itanu ya 2021–2026, hatewe kawa ku buso bushya bungana na 596.8 Ha.

Umusaruro wa kawa wabonetse kuva 2021-2026 ni 3135.75T naho umusaruro w’icyayi wabonetse ni 19834.05 T by’umwihariko umusaruro w’icyayi ukaba waravuye kuri 3346.98T ugera  kuri 4554 T, ukaba wariyongereye ku gipimo cya 26.5 % . 

Umusaruro wa kawa wabonetse kuva 2021-2026 ni 3135.75T naho umusaruro w’icyayi wabonetse ni 19834.05 T by’umwihariko umusaruro w’icyayi ukaba waravuye kuri 3346.98T ugera  kuri 4554 T, ukaba wariyongereye ku gipimo cya 26.5 % . 

Ibindi byakozwe harimo kurwanya ibihombo bikomoka ku musaruro w'ubuhinzi, binyuze mu mushinga wa SAIP, kuva mu mwaka wa 2023.

Ubu buryo bwahinduye ubuhinzi ku kigero gishimishije,  urugero ni ubuhinzi bw’imboga n’imbuto bukorerwa mu byanya byuhirwa bya nYarugenge n’ahandi.

Mu bihingwa ngandurarugo, ubuyobozi bwashishikarije abaturage guhinga ibirayi, ubu mu mirenge itandukanye bahagurukiye icyo gihingwa cyari gisanzwe kimenyerewe mu mirenge ya Rwankuba na Twumba. 

Mu myaka itanu ishize kandi, imiryango 2812, yagabiwe Inka muri gahunda ya Girinka Munyarwanda yatangijwe n’Umukuru w’Igihugu Nyakubahwa Paul Kagame.

Guhabwa izo nka byagize uruhare mu kongera umukamo, kurwanya imirire mibi, kubona amafaranga avuye mu bucuruzi bw'amata, kurumbura ubutaka no kuzamura umusaruro w'ubuhinzi, mu Mirenge yose igize Akarere ka Karongi.

Muri rusange Akarere kashyize imbaraga mu guteza imbere ubworozi ubworozi, aho inka zavuye ku 48 390 muri 2021 zikagera ku 55,683, bigaragara ko ziyongereyeho inka 7,293 zingana na 15%.

Intama muri 2021 zari 7660 zigera kuri 9766, ziyongereyeho 27.4%

Ingurube muri 2021 zari 30125 muri 2026 zigera kuri 38650 hakaba hariyongereho 8525 zingana na 28.2%,

Ihene zavuye kuri 46,636 muri 2021, ziba 50,230 muri 2026 hakaba hariyongereyeho 3594 bingana 7.7%,

Inkoko zari 40707 (2021),muri 2026 zigera kuri 55790 hakaba hariyongeyeho 15083 zingana na 37% ,

Aborozi b’inzuki bavuye kuri 60 bagera 86  bingana na 43.3% ,

Ubworozi bw’amafi bwa kijyambere bwavuye kuri za kareremba (cage) 80 zigera kuri 107, zingana na 37.75% 

Naho umusaruro w’amafi wavuye kuri 57 T zigera kuri 315 T zingana na 452.6%

Hegitari zisaga ibihumbi 3 na 400 zarwanyijweho isuri, hakorwa, imiringoti, amaterasi yikora, mu Mirenge yose igize Akarere ka Karongi. ayikora hakozwe 3072.78 naho hegitari zisaga 417.21 zikorwaho amaterasi ndinganire, mu rwego rwo gukumira ko ubutaka bukomeza gutwarwa n’isuri, ibyo byakozwe mu Mirenge ya….

Hatanzwe ibiti bivangwa n’imyaka n’iby’imbuto ku buso busaga 2947.78 HA mu rwego rwo guhangana n’ingaruka zikomoka ku mihindagurikire y’ikirere no kurwanya imirire mibi.

Abakoze akazi muri iyo mirimo barahembwe bakomeza urugendo rwo kwiteza imbere, abaturage bakorewe amaterasi bakomeje kongera umusaruro ukomoka ku buhinzi kuko ubutaka bwabo bubungabunzwe neza.

Ibiraro byo mu Kirere byari bihari mu myaka 5 byari 7, muri iyi hakozwe 31 byose hamwe hari  38.