1. Akarere ka Karongi ni nyaburanga. Kabonekamo:
• Ikiyaga cya Kivu, utwigimbakirwa n’udusozi tubereye amaso tugikikije • Urutare rwa Ndaba • Ibigabiro by’Umwami Rwabugiri • Icyayi cyo mu misozi ya Gisovu kibereye ijisho • Ishyamba rya Nyungwe • Amahoteri meza atamirije ku nkombe z’ikiyaga cya Kivu
2. Inganda
• Uruganda rw’icyayi rwa Gisovu ruboneka mu Karere ka Karongi • Ubuhinzi bw’icyayi buri kwagurirwa mu mirenge ya Gitesi, Rugabano na Rwankuba bugiye gutuma hubakwa urundi ruganda rutunganya icyayi mu Murenge wa Rugabano
3. Amashanyarazi n’Ingufu n’amazi
• Umushinga wo kuvoma Gaz Méthane mu Kiyaga cya Kivu ugahindurwamo amashanyarazi ajya kongera aya centrale ya Electrogaz ya Gisovu ugeze kure. Ubu imashini zivoma gaz mu kivu zamaze kubakwa, n’amasezerano y’imikoranire yamaze gusinywa hagati ya sosiyeti y’inyamerika na Leta y’u Rwanda
|