Kuri uyu wa 12Nzeri 2018, Akarere ka Karongi kasuwe na Nyakubahwa Minisitiri w’ Uburezi, Dr. MUTIMURA Eugene. Akaba yari aje muri gahunda y’ ubukangurambaga ku burezi yatangiye tariki 10 Nzeri 2018 ikaba igikomeje muri aka Karere.

Mu kiganiro cyari gitumiwemo abafite aho bahurira n’ uburezi bose barimo abahagarariye inama y’ ababyeyi ku mashuri, abayobozi b’ ibigo by’ amashuri, abayobozi b’ uburezi ku mirenge, abanyamabanga Nshingwabikorwa b’ imirenge bene ibigo ndetse n’abahagarariye kaminuza n’ amashuri makuru yose akorera mu Karere ka Karongi, Nyakubahwa Minisitiri yakiriwe n’ Umuyobozi w’ Akarere Bwana François NDAYISABA.

Mu ijambe rye uyu munyacyubahiro yagarutse ku ireme ry’ uburezi, agaragaza ko u Rwanda nk’ Igihugu , umutungo uruta iyindi gifite ari abaturage kubw' ibyo abana b’ u Rwanda bagomba guhabwa uburezi bufite ireme bityo bakazashobora kubakaba u Rwanda babikesha ubumenyi bazaba bakomoye mu mashuri.

Yakomeje kandi anavuga ko ubufatanye mu burezi no kubahiriza inshingano za buri wese, kugisha inama no kwemera gukosorwa ari byo bizatuma uburezi mumashuri butera imbere bityo abarangije mu Rwanda bakaba bashobora guhatana ku isoko ry’ umurimomu ruhando mpuzamahanga.

Nyuma y’ ikiganiro cyaranzwe n’ ibibazo byabazwaga n’ abitabiriye ndetse Umushyitsi Mukuru akananyuzamo agahamagara abakora mu burezi ngo batange ishusho ry’ uko uburezi bwifashe aho bakorera ndetse n’ ibibazo babonamo ngo bishakirwe umuti, uyu muyobozi wo ku rwego rwo hejuru yashimiye abayobozi b’ uburezi mu mirenge ko bagaragaje ko bafashe mu ntoki amakuru ajyanye n’ imiterere y’ uburezi mu mirenge bakoreramo anahamagarira abagaragaye. Akaba kandi yaranashimiye amashuri yitwaye neza harimo na TSS Rubengera, Ishuri ryigisha imyuga ijyanye n’ ububaji, aho Mnisitiri asanga iri shuri ari indashyikirwa uretse no mu Gihugu ryanaza mu ndashyikirwa mu karere u Rwanda ruherereyemo bitewe n’ udushya twahagaragaye.

Share Button

 

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

Adding an entry to the guestbook

No entries

Nothing found in the guestbook.