Kuri uyu wa 11 Nzeri 2018, ku Karere ka Karongi habereye irushanwa ry’ imishinga y’ urubyiruko, rikaba ari irushanwa ryakozwe kurwego rw’ Intara y’ Iburengerazuba bikaba byari muri gahunda ya Mnisiteri y' Urubyiruko.

Ni igikorwa cyitabiriwe n’ Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’ urubyiruko, Bwana BIGENIMANA Emmanuel  akaba ariwe mushyitsi mukuru wari kumwe n’ Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Intara HABIYAREMYE Pierre Celestin, ndetse n’ Umuyobozi w’ Akarere Wungiririje Ushinzwe Ubukungu, BAGWIRE Esperance.

Imishinga y’ Urubyiruko yahatanaga ni Itatu; Harimo uwo mu Karere ka Nyamasheke, ujyanye no gukora Imitobe mu mbuto, amavuta yo kwisiga n’ ibikoresho by’ isuku birimo imikoropesho n’ ibindi. Hari Umushinga waturutse mu Karere ka Rubavu; w’ umusorere ukora ibikoresho bitandukanye mu migano. Hari kandi n’ umushinga wa MANIRUMVA Frank, umusore uturuka mu Karere ka Karongi, Umurenge wa Bwishyura, Akagari ka Kayenzi muri Sakinnyaga. Uyu musore akaba yarikoreye imashini zirarira amagi  y' inkoko zikanayaturaga. Usibye kuba akora izi mashini akazigurisha n’ abazikeneye, uyu musore akaba anacuruza imishywi y’ inkoko mu gihe abakora ubworozi bw’ inkoko wasangaga bakenera imishwi bakayikura mu bihugu by’ amahanga birimo n’ iby' i Burayi.

Mu marashanwa yabaye, MICO Omar, wa Rubavu wagaragaje umushinga wo gukora intebe n’ ibindi bikoresho mu migano yahize abandi  akaba yarahembwe Sheki ya miliyoni imwe y’ amafaranga y’ u Rwanda.

Share Button

 

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

Adding an entry to the guestbook

No entries

Nothing found in the guestbook.