Hatwitswe ibiro bigera kuri 31  by' urumogi

Kuri uyu wa 28, Kanama 2018, ku Karere ka Karongi habereye ubukangurambaga ku kurwnya ibiyobyabwenge  mu rubyiruko. Ni ubukangurambaga bwakorwaga n’ Ikigo cy’ Igihugu gishinzwe  Igorora, Ubuyobozi bw’ Akarere, Ikigo cy’ Igihugu gushinzwe ubuzima, RBC, Ingabo na Polisi y’ Igihugu.

ACP GUMIRA RWAMPUNGU Gilbert, Uwambaye ishati y' amaboko magufi

Ikigo cy’ Igihugu gishinzwe igorora cyari gihagarariwe na ACP GUMIRA RWAMPUNGU Gilbert, umuyobozi Mukuru wungiririje , Polise y’ Igihugu yo yo yari ihagarariwe na ACP Jerome…, Umuyobobizi wa Polisi Wungiririje mu Ntara y’ Iburengerazuba.

 Urubyiruko rwiganjemo abanyeshuri rwitabiriye

Ni igikorwa cyari kitabiriwe n’ urubyiruko rwiga mu mashuri yose yo mu Murenge wa Rubengera, rukaba rwasobanuriwe ububi ndetse n’ ingaruka ziterwa zo gukoresa ibiyobyabwenge, uko byakwirindwa na gahunda zashyizweho mu guhangana n’ iki kibazo.

Ikigo cy’ igihugu gishinzwe ubuzima gisobanura, ikiyobyabenge nk’ikintu cyose gihindura imitekererereze n’ imyitwarire bikagira ingaruka ku buzima bw’ umuntu, cyaba kinyowe, gihumetswe cyangwa gitewe mu rushing, n’ ubundi buryo cyafatwamo.

Urumogi rwasutswe aho rwari butwikirwe

Mu mpamvu zigaragazwa nk’iziza ku isonga mu gutuma abantu bishora mu biyobyabwenge ni

-          Kuba biboneka

-          Uko ababikoresha biyumva iyo babifashe

-          Agakungu/ Ikigare

-          Ibibazo bijyanye n’ amarangamutima

-          Ubumenshi buke ku ngaruka zabyo

-          Aho umuntu atuye, umwuga,…

-          Uburwayi bwo mu mutwe

Abayobozi baso bagarutse ku bibazo bizanwa no gukoresha ibiyobyabwenge, basaba urubyiruko kwirinda impamvu zose zatuma bahura n’ ibiyobyabwenge ahubwo babasaba kugira intumbero no gukunda umurimo.

Muri iyi gahunda kandi hatwitswe urumogi rugera ku biro 31. Bikaba byarafashwe bitewe n’ ubufatanye bw’ abaturage n’ inzwego z’ umutekano. Abari bahari bakaba biyemeje kuba ijisho no gukora ibishoboka bagaca ikoreshwa n’ icuruzwa ry’ ibiyobyabwenge.

Rumwe mu murumogi rwari rizingiye mu dupapuro tuzwi nk' utubule

Share Button

 

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

Adding an entry to the guestbook

No entries

Nothing found in the guestbook.