Kuri  uyu wa 14 Kanama  2018, ku Karere ka Karongi  habereye igikorwa cyo guhemba imirenge yihize iyindi mumihigo ya 2017.2018, no guhigira imbere y’ Umuyobozi w’ Akarere imihiiho ya 2018/2019.

Umunyamabanga mpuzabikorwa wa Gishyita ashyikirizwa n' umuyobozi w' Akarere, igikombe cy' umurenge wahize indi mu mihigo 2017/2018

Ni igkorwa cyayobowe n’ umuyobozi w’ Akarere Ndayisaba François, wari kumwe na V/ Perezida w’ Inama Njyanama y’ Akarere Bwana Basiime Jossy, abayobozi b’ Akarere bungiririje bombi, n’ Inzego z’ Umutekano; Ingabo na Polisi. Iyi gahunda yitabiriwe kandi na bamwe mu bajyanama b’ Akarere, abanyamabanyga nshingwabikorwa b’ imirenge, n’ abutugari twose tugize Akarere, Anbayobozi b’ ibitaro n’ ibigonderabuzima, ndetse na bamwe mu bafatanyabikorwa bahuriye mu ihuriro rizwi nka JADF.

 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w' Umurenge wa Murundi ashyikiriza igikombe na Vis Perezida w' Inama Njyanama, nk' umurenge wagaragaje udushya mu muganda mu mwaka wa 2017/2018

Hagaragajwe uko imirenge yakurikiranye mu kwesa imihigo ikaba yarabashije kwesa imihigo ikurikiranye nk’ uko bigaragara aha:

1. Gishyita,

2. Rugabano,

3. Murundi,

4. Ruganda,

5. Mubuga,

6. Mutuntu,

7. Twumba,

8. Rubengera,

9. Murambi,

10. Bwishyura,

11. Gashali,

12. Rwankuba,

13. Gitesi

Kubijyanye n’ Ubwisungane mu kwivuza, Akarere ka Karongi kagaragaje uko imirenge yakurikiranye:

1. Gishyita,

2. Ruganda,

3. Bwishyura,

4. Mutuntu,

5. Murambi,

6. Rwankuba,

7. Twumba,

8. Rugabano,

9. Mubuga,

10. Rubengera,

11. Gashali,

12. Gitesi,

13. Murundi

Mu bikombe byatanzwe, Umurenge wa Gishyita wahawe igikombe cyo kuba abadahigwa mu mihigo ndetse bakira n’ ikindi kuko baje imbere mu gutanga ubwisungane mu kwivuza buzwi nka mituweli de santé. Hanatanzwe kandi igikombe ku murenge wahize iyindi mu gukora umuganda. Umurenge wa Murundi wahize iyindi aho bahawe amafaranga 7000 000, bakongeraho imbaraga z’ umuganda biyuzuriza ibiro by’ Akagari byiza byuzuye bihagaze amafaranga angina na 35 000 000.

Imihigo ni uburyo bumwe mu bundi Guverinoma y’ u Rwanda yishatsemo ibukomora mu muco Nyarwanda, kugira ngo igere ku Iterambere ryihuse kandi rirambye. Iyi ikaba ariyo mpamvu, nyuma yo gukorera ku mihigo, iterambere ry’ u Rwanda ryongereye umuvuduko kandi abaturage bakaba bararushijeho ku gira uruhare mu bihakorerwa.

Share Button

 

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

Adding an entry to the guestbook

No entries

Nothing found in the guestbook.