Kuwa 07 Kanama , ku Karere ka Karongi,habereye inama y’ ubuhinzi itegura igihembwe cy'ihinga cya 20 19A .

Abayobozi mu buhinzi  

Inama yayobowe n ' Umuyobozi w'Akarere, NDAYISABA François wari kumwe n' inzego z'umutekano, Ingabo na Polisi; initabirwa kandi n’ Abahagarariye APTC ;abakorera mu  Ishami ry’ ubuhinzi, ku Karere, abanyamabanga Nshingwabikorwa b’ imirenge bari kumwe n’ abashinzwe ubuhinzi mu mirengew'Akarere; 'abashinzwe ubuhinzi k'utugari ndetse n'abacuruzi b'inyongeramusaruro.

Inama yitabirirwe n' abantu bose bafite aho bahuriye n' ubuhinzi

Inama yigaga ku 

  1. Imyiteguro y'igihembwe cy'ubuhinzi .
  2.       Imikoranire y'imihigo mukwegereza abahinzi inyongeramusaruro
  3. Uburyo bwo kwishyura imbuto n'ifumbire 4.Gahunda yo kuvugurura no gukorera urutoki
  4. Nkunganire mukwegereza abahinzi Ibikoresho byuhira (SSIT.

Nyuma y’ ibiganiro byatanzwe n’ abayobozi batandukanye ndetse n’ ibiganiro nyunguranabiteketekezo byagaragaye ibi bikurikira ari byo:

 

1.    Gukorana na  Smart Nkunganire mu rwego rwo kugera ku musaruro uhagije

2.      .Gutegura ubutaka na site zo guhuzaho ubutaka hakiri kare

3.       Gutekereza ku nyongeramusaruro uzakoreshwa hakiri kare no gusaba inama aho biri ngombwa kugira ngo ubuhinzi buzakorwe neza kandi ku gihe,

4.       Kwitabira  kugura utumashini twuhira no gukora igenamigambi ku kubyaza umusaruro ahaboneka amazi mu rwego rwo kuhira,

5.      Kuvugurura urutoki rwose ,rudatanga umusaruro mugihe y'umwaka umwe

6.      Gushyira imbaraga mubuhinzi kuburyo umusaruro wiyongera

7.       Gukumira abangiriza umutungo wa Leta cyane cyane amashyamba hirindwa abayangiza  

8.       Kwita ku matungo yorozwa abaturage kandi  buri tungo rikagira ifishihe yaryo.

9.       Gutumiza hakiri kare inyongera musaruro ku ruhande rw’ abazigurisha kugirango batazakereza abahinzi guhinga

Byatuma umusaruro w’ ibikomoka mu buhinzui waba mwiza kandi hanafatw ingamba zo kubishyira mu bkorwa.

 

Ubuhinzi ni inking ya mwaba mu bukungu bw’ Akarere ka Karongi aho umubare munini w’ abagatuye utunzwe n’ imirimo ifitanye isano n’ uru rwego. Gushyira imbaraga muri uru rwego ni uguha agacirio iterambere ry’ umuturage.

 

Share Button

 

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

Adding an entry to the guestbook

No entries

Nothing found in the guestbook.