Nyakubahwa Ministiri DEBONHEUR Jeanna d'Arc (wambaye umupira w' Umuhondo) yifatanyije n' abaturage ba Rwankuba mu muganga.

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki 28Nyakanga 2018 mu Karere karongi, Umurenge wa Rwankuba hakorewe umuganda ngaruka kwezi usoza ukwezi kwa Nyakanga/2018 ahakozwe imirimo yo gusiza ibibanza, gutwara amabuye, kubumba amatafari hagamijwe gufasha abaturage bagizweho ingaruka n'ibiza byibasiye aka gace mu hagati ya Werurwe na Gicurasi 2018 bikaba byarahitanye ubuzima bw’ abantu bikangiza amazu n’ ibikorwa remezo.

Aha umuyobozi wa Polisi mu Karere , SP. Jean Berchmas Dusengimana yarimo afatanya n' abaturage gukora umuganda

Muri uyu muganda witabiriwe n’ abayobozi ku nzego zitandukanye, Umushyitsi mukuru yari  Nyakubahwa DEBONHEUR Jeanne d’Arc, Minisitiri Ufte mu nshingano Impunzi n’ Imicungire y’ Ibiza akaba n'Imboni ya Guverinoma mu Karere ka Karongi. Hari n’ Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ Ubuzima Dr. Patrick Ndimubanzi, Umuyobozi w'Akarere ka Karongi, Bwana NDAYISABA François, Umuyobozi w’ Akrere Wungiririje Ushinzwe Imibereho Myiza,Madamu MUKASHEMA Drocelle, Uhagarariye UNFPA mu Rwanda , Ingabo na Police, n’  Abakozi b'Akarere.

Nk’ uko bisanzwe buri wa gatandatru wa nyuma wa buri kwezi hakorwa umuganda, uyu muganda ukaba ari kimwe mu bisubizo abanyarwanda bishatsemo kugira ngo iterambere ryihute rigizwemo uruhare n’ abanyarwanda bose. Uyu muganda ukaba wanabereye hose mu mirenge igize Akarere ka Karongi.

Aha i  Rwankuba ibikorwa by' umuganda bikaba byibanze kuri Hakozwe ibikorwa bikurikira
-Gusiza ibibanza 6
- Kubumba amatafari
- Gutunda amabuye kugirango hazubakirwe abasenyewe n'ibiza.

 

 

Share Button

 

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

Adding an entry to the guestbook

No entries

Nothing found in the guestbook.