Biro niyo iyobora inama z' Inama Njyanama:Bwana BASIIME Jossy, V/Perezida, Bwana MUTANGANA Frederic, Perezida na Madamu MUREKATETE Marie Rose

Kuri uyu wa 27Nyakanga 2018, mu Karere ka Karongi habereye Inama idasanzwe y’ Inama Njyanama y’ Akarere. Ni inama iyobowe na Perezida w’ Inam Njyanama, Bwana MUTANGANA Frederic, ari kumwe n’ abo bahuriye muri bureau ya Njyanama, Visi Perezida Bwana  BASIIME Jossy, n’ Umwandisi Madamu MUREKATETE Marie Rose. Iyi nama kandi ikaba yitabiriwe n’ Abajyanama  nk’ uko biteganywa n’ Itegeko.

Abajyanama hafi ya bose bari bitabiriye

Ni inama idasanzwe ikaba igamije gusubukura ingingo zasigaye zitizweho mu Nama y’ Inama Njyanama yo kuwa 29 Kamena 2018 kubera ikibazo cy’ Igihe. Iyi nama ikaba yize ku ngingo zitandukanye arizo

1.       Kwemeza inyandikomvugo y’ inamanisanzwe y’ Inama Njyanama iheruka no gusuzuma raporo y’ Ishyirwamubikorwa ry’ imyanzuro yayo.

2.       Kugaragarizwa ibyavuye mu makomisiyo y’ Inama Njyanama no kwemeza imyanzuro y’ ianama y’ Abaperezida na Biro y’ Inama Njyanama

3.       Kurebera hamwe ibikorwa bya Komite Nyobozi mu gihe cy’ amezi atandatu ashize.

Iyi nama yahumuje hafashwe imyanzuro izatangazwa mu gihe giteganywa n' itegeko.

Share Button

 

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

Adding an entry to the guestbook

No entries

Nothing found in the guestbook.