Umuyobozi w' Akarere Wungiririje Ushinzwe Imibereho myiza, Mme MUKASHEMA Drocelle yagaragaje ko kuboneza urubyaro ari ingenzi

Nta teramberembere ryagerwaho igihe cyose hatitawe ku bintu by’ ingenzi birimo no kuboneza urubyaro.

Ibi byagiye bigarukwaho kuri uyu wa 24 Nyakanga mu murenge wa Rugabano ku kigo nderabuzima cya Rufungo ahatangirijwe icyumweru cy'ubukangurambaga kuri serivisi yo kuboneza urubyaro cyo kuva kuwa (23-28/07/2018).

Ubukangurambaga bwaritabiriwe cyane

Umushyitsi mukuru yari Umuyobozi w’ Akarere Wungiririje Ushinzwe Imibereho myiza Madamu MUKASHEMA Drocelle, Bwana Serucaca Joel,  intumwa ya RBC, Umukozi wa UNFPA muri Karongi Bwana Regis Habarugira, Umuyobozi w'ibitaro bya Kibuye Dr. Ntirenganya Emmanuel, n'inzego z'umutekano Ingabo na Polisi.

Muri iyi gahunda hatanzwe ikiganiro ku byiza byo kuboneza urubyaro, uburyo bitandukanye bukoreshwa ndetse no kwirinda impuha zikigaragara. Abaturage bitabiriye kandi ababyifuje bahawe uburyo bwo kuboneza urubyaro.

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Karongi by’umwihariko mu murenge wa Rugabano bahamya ko kuboneza urubyaro hari icyo bimaze kubagezaho mu rugamba rw’iterambere.

 Ubuyobozi bw’akarere ka Karongi nabwo bushishikariza abatari bitabira iyo gahuda yo kuboneza urubyaro  kuyigira iyabo kuko izana impinduka mu muryango n’igihugu muri rusange.

Ibi byose byagarutsweho mu bukangurambaga ku kuboneza urubyaro bwakorewe mu murenge wa Rugabano kuri santere y’ubucuruzi ya Rufungo,bwakozwe n’Akarere ka Karongi Bamwe mu baturage baboneje urubyaro bavuga ko hari byinshi byabagejejeho mu muryango birimo gutangira ubwisungane ku gihe,amashuri y’abana.amatungo n’ibindi.

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza Mukashema Drocella asaba abaturage kwitabira kuboneza urubyaro ngo kuko n’ubwo abantu biyongera ubutaka bwo ntibwiyongera.

Ati”Birasabwa  ko tubyitabira kuko twebwe turiyongera ariko ubutaka ntabwo bwiyongera kandi dukeneye kubaho,abana bacu bakeneye amashuri… mutekereza ko n’abana bacu bakeneye kujya no muri kaminuza uzajya muri kaminuza azajyanayo iki  mu bana 10 wabyaye mbese uzabareka babeho gutyo,natwe ntabwo twabyishimira kandi ntitwabikunda”.

Kuboneza urubyaro ni imwe mu nzira yo kugera ku mirebereho myiza ishingiye ku iterambere rya buri muturage. Ubu bukangurambaga bukaba buzamara icyumweru (Kugeza tariki 28Nyakanga 2018).

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Share Button

 

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

Adding an entry to the guestbook

No entries

Nothing found in the guestbook.