Intore zatojwe

Nk’uko bizanzwe buri mwaka abanyeshuri barangije amashuri 6 yisumbuye baratozwa  hanyuma bagatumwa ku rugerero  mu bikorwa bitandukanye by’ubwitange by’inyungu rusange.

 

 

 

Ibikorwa bikorwa n' Intore ku rugerero biteza imbereumudugudu n'  Igihugu muri rusange

Byari bisanzwe ko  izo ntore zikorera urugerero mu Kagari babarizwamo rukaba ari urugerero rw’Akagari ariko uyu mwaka  wa 2018 wo urugerero rwabaye urw’umudugudu kuko n’ibikorwa  byibanze ku  bikorwa bitandukanye biba bisubiza ibibazo biba byagaragajwe  mu mudugudu.

Mu Karere kose hatojwe Intore 1749 ari nabo  batumwe ku rugerero rw’umudugudu bakimara gutozwa ariko siko bose bitabiriye kuko hitabiriye abagera ku 1042 akaba ari nabo bahawe icyemezo cy’ishimwe gihamya ko basoje amezi 6 y’urugerero.

 

 

Ni ku  ncuro ya 24  u Rwanda rwizihiza uyu munsi  wo kwibohora hazirikanwa ubutwari Ingabo zari iza FPR zagize zihagarika jenoside yakorewe abatutsi muri 1994 ari nabwo u Rwanda n’abanyarwanda bose batangiye inzira nshya  igamije impinduka  haba ku gihugu cyose ndetse no ku buzima bwabo muri rusange. Nk’uko byari biteguye mu gihugu  hose, umunsi wizihirijwe mu midugugu yose akaba ari naho Inkomezabigwi icyiciro cya 6 za buri murenge zahuriye aho ku rwego rwa buri murenge wari wizihirijwe.

 

Hatanzwe ubutumwa bujyanye n’uwo munsi muri rusange ariko byihariye hanashimiwe izo ntore ku bikorwa by’ubwitange bakoze  bishingiye no ku mihigo bahize batozwa birimo kubakira abitshoboye bavanwa mu manegeka, kubaka uturima tw’igikoni mu buryo bwo kurwanya imirire mibi, kubaka ubwiherero , isuku mu ngo , guharura imihanda , kubaka udutara tw’amasahani … mu buryo bwo kurwanya umwanda, gusubiza abana mu ishuri baritaye, kwigisha gardienne, ubukangurambaga ku kurwanya ibiyobyabwenge n’ibindi.

Banasabwe kwimakaza indangagaciro aho bazaba bari hose  kuko umuco w’ubutore ukomeza.

  

    

 

Share Button

 

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

Adding an entry to the guestbook

No entries

Nothing found in the guestbook.