Kuri uyu wa 04Nyakanga 2018, mu Rwanda hose hizihijwe umunsi mukuru wo kwibohora ku nshuro ya 24. Mu Karere ka Karongi naho uyu munsi ukaba warabereye mu mirenge yose ikagize, ariko ku rwego rw’ Akarere uyu munsi wabereye mu Murenge wa Ruganda.

Umushyitsi mukuru muri ibi birori yari Umuyobozi w’ Akarere, NDAYISABA François, wari kumwe n’ Umuyobozi w’ Akaree Wungiririje Ushinzwe Imibereho Myiza, MUKASHEMA Drocella, Umuyobozi w’ Ingabo mu Karere ka Karongi, Lt. Col. Ngarambere James, Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Karongi. Abaturage nabo bari bitabiriye,

 

Muri ibi birori hanatashywe ibikorwa bitandukanye byakozwe n’ Akarere cyangwa abafatanyabikorwa b’ Akarere. Bikaba ari bimwe mu byakozwe bitewe n' imiyoborere myiza bikaba kandi ari bimwe mu ntambwe zo kwibohora zigenda ziterwa mu kwibohora ku bukene n' ubwigunge.

Mu ijambo rye, Umuyobozi w’ Akarere yagaragajeko kwibohora ari urugendo rwo kuva ahabi ugana aheza. Avuga ko iterambere Akarere ayoboye kamaze kugezwaho n’ imiyoborere myiza rikwiye kwishimirwa.  Yagarutse ku kaato ahahoze ari Pererfegitura ya Kibuye hari harashyizwemo n’ imiyoborere yari yaramunzwe n’ irondakarere. Ibi bikagaragazwa n’ uko kuva ku Kibuye ugera Kigali byasabaga iminsi kubera imihanda itari yarigeze yubakwa. Yanagarutse no ku bukene no kutita ku baturage byaranze leta zabanjirije Guverinoma y' Ubumwe bw' Abanyarwanda. 

Yagarutse ku bikorwa by' iterambere birirmo; imihanda, amavuriro, uburezi kuri bose, amazi meza amashanyarazi isuku n' ibindi ko ari ibimenyetso ko abanyarwanda babohowe.

 

Iyi ni inshuro ya 24 u Rwanda rwizihije umunsi mukuru  wo kwibohora, aho ingabo zahoze ari iza APR, zafashe Igihugu zigahagarika Jenoside yirimo korerwa Abatutsi ikozwe n’ ubuyobozi bubi  bwayiteguye bukanayishyira mu bikorwa  Jenoside yahitanye abatutsi barenga Miliyoni mu minsi 100 gusa.

Share Button

 

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

Adding an entry to the guestbook

No entries

Nothing found in the guestbook.