Inama Njyanama imaze kwemeza ingengo y' imari 2018/2019  Biro yayishyikirije Nyobozi ari nayo izayishyira mu bikorwa

Kuri uyu wa 29 Kamena 2018, ku Karere ka Karongi haterananiye Inama Njyanama isoza uyu mwaka w'Imihigo 2017/2018. Nk'uko bitenywa n'Itegeko, iyi nama yayobowe na Perezida wa Njyanama, Mutangana Frederic afatanyije n'abo bahuriye muri  Biro ya Njyanama. Inama kandi yitabiriwe na Minisitiri ufite Impunzi n'Imicungire y'Ibiza mu nshingano, akaba n'Imboni ya Guvernoma mu Karere ka Karongi, Nyakubahwa Debonheur Jeanne d'Arc, intumwa za Minecofine, Abajyanama b’ Akarere ka Karongi, na bamwe mu bakozi b’ Akarere, Perezida wa JADF,

Abajyanama bari bitabiriye ku buryo bushimishije

Iyi nama yigaga Ku ngingo zitandukanye zirimo:

  • Kurebera hamwe ishyirwamubikorwa ry’ Ingengo y’ imari 2017-2018 no kwemeza Ingengo y’ imari n’ igenamigambi rya 2018-2019,
  • Gusoma no kwemeza inyandikomvugo y’ inama Njyanama iheruka no gusuzuma raporo y’ ishyirwamubikorwa ry’ imyanzuro yayo,
  • Kugaragaza ibyavuye mu makomisiyo y’ Inama Njyanama no kwemeza imyanzuro y’ inama z’ abaperezida na Biro y’ Inama Njyanama,
  • Kureberahamwe Ishyirwamubikorwa ry’ imihigo 2017-2018 no kwemeza imihigo ya 2018-2019,
  • Kurebera hamwe ibikorwa bya Komite Nyobozi mu gihe cy’ amezi atandatu ashize.

 Abajyanama batoye ingengo y' imari  umwaka wa 2018/2019

Inama yaranzwe no gusangira ijambo yashoje yemeje Ingengo y'imari ingana na 16, 073,264,366. Hakaba hanafashwe imyanzuro itandukanye izatangazwa mu gihe giteganywa n’itegeko.

 Perezida w' Inama Njyanama y' Akarere ka Karongi, Bwana MUTANGANA Frederic nawe yemeje ingengo y' imari

Minisitiri ufite mu Nshingano imicungire y' ibiza n' impunzi,Akaba n' imboni ya Guverinoma mu Karere ka Karongi, Nyakubahwa DEBONHEUR Jeanne d' Arc yitabiriye Imirimo y' Inama Njyanama

Abajyanama batangaga ibitekerezo byiza, uyu ni Umujyanama,  Bwana Ndayisaba Francois, Akaba ari nawe Muyobozi w' Akarere.

 

Share Button

 

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

Adding an entry to the guestbook

No entries

Nothing found in the guestbook.