Abagize ihuriro ry' Ubumwe n' Ubwiyunge  

Kuri uyu wa 26/06/2018 mu Karere ka Karongi habereye inama y’ihuriro ry’Ubumwe n’Ubwiyunge. Iyi nama yahuje abagize  iryo huriro nk’uko bagenwa n’amabwiriza  agenga  imikorere  n’inshingano by’Ihuriro ry’Ubumwe n’Ubwiyunge  ku rwego rw’Akarere.

 

Umurinzi w' Igihango  Isidore Kayiranga atanga ubuhamya ku bikorwa bye by' ubutwari

Umushyitsi mukuru muri iyi nama yari Nyakubahwa Senateur Mukankusi Perine. Hari kandi Komiseri muri Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge  Madame Murebwayire Christine, Nyakubahwa Ambassador Polisi Denis, Umuhuzabikorwa  w’ibikorwa bya Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge mu Ntara y’Iburengerazuba, Nyakubahwa Renzaho Giovanie , Col Emmanuel Rugazora, Umuyobozi  wungirije wa Brigade ya 501, Umuyobozi wa Polisi mu Karere, NISS n’abandi.

 

Uhereye i bumoso, Hon. Senateri Muknkusi Perine, Umuyobozi w' Akarere Ndayisaba Francois, na Komseri Murebwayire Christine

Inama yayobowe n’Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Bwana Ndayisaba François, watangije inama ashimira abitabiriye , anashimira ubuyobozi bukuru bw’igihugu bwateguye ishyirwaho ry’urubuga  aho abahoze ari abayobozi n’abakiribo kungurana ibitekerezo bigamije kubaka ubumwe bw’Anayarwanda.

Ihuriro ry’Ubumwe n’Ubwiyunge  ni uburyo bufasha abahoze ari abayobozi kongera kwinjira mu rubuga bityo bagakomeza gutanga umusanzu wabo mu kubaka igihugu.

Col RUGAZORA Emmanuel, Umuyobozi w' Ingabo wungiririje muri Karongi, Rutsiro, Ngororero na igice cya Nyamasheke, yitabirirye ibikorwa by' Ihuriro ry' ubumwe n' ubwiyunge

Nyuma yo kwibwirana kw’abitabiriye inama, baganiriye ku ngingo zikurikira:

1/ Kugezwaho ishusho rusange y’Ubumwe n’Ubwiyunge mu Karere ka karongi umwaka wa 2017-2018, yatanzwe n’Ushinzwe guhuza ibikorwa  by’Itorero ry’Igihugu n’ibya Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge mu Karere Bwana Ndagijimana Jean Damascène ;

2/ Ibyavuye mu nama z’ihuriro ry’Ubumwe n’Ubwiyunge zabaye mu mirenge mu kwezi kwa Gashyantare- Werurwe 2018 , byatanzwe na Perezida w’abakangurambaga b’Ubumwe n’ Ubwiyunge ku rwego rw’ Akarere, Bwana Ntagozera Emmanuel;

3/ Kureba uko gahunda yo kwibuka iri kugenda n’uburyo icyumweru cy’icyunamo cyagenze , byagaragajwe  n’Umukozi wa CNLG , Bwana Mutabazi Moise;

4/ Ubuhamya bw’Umurinzi w’Igihango  Bwana Kayiranga Isdole  wo mu murenge wa Gishyita, Akagari ka Cyanya, Umudugudu wa Gitovu;

5/ Gahunda y’ibikorwa by’Ubumwe n’Ubwiyunge biteganyijwe mu mwaka wa 2018-2019 cyatanzwe na Komiseri  muri Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge , Madamu Murebwayire Christine.

Nyuma yo kuganira ku buryo burambuye no gusesengura ibikibangamira Ubumwe n’Ubwiyunge mu Karere ka Karongi, abitabiriye inama bafashe imyanzuro ikurikira:

1)      Abitabiriye inama bashimye  icyegeranyo cy’ubumwe n’ubwiyunge mu Karere ka Karongi, baniyemeza gukomeza kurangwa  n’ubufatanye mu kwimakaza Ubumwe n’ubwiyunge hashyirwa imbaraga muri gahunda ya Ndi Umunyarwanda no kurushaho kwimakaza umuco w’amahoro  mu batuye Akarere.

2)      Gukorera ubuvugizi abasahuriwe imitungo mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi bafite amarangizarubanza y’inkiko zaciwe n’inkiko Gacaca  adateyeho cachet  kugira ngo zishobore kurangizwa  bityo nabo babone ubutabera;

3)      Gukomeza gukora ubukangurambaga bugamije gushishikariza abaturage :

-          Kurwanya  ingengabitekerezo ya jenoside haherewe mu mizi yayo bikareberwa mu mibare igabanuka y’abo yagaragayeho ;

-          Kugaragaza imibiri y’abazize jenoside itaraboneka kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro;

-          Kwitabira kandi bose ibikorwa biba byateguwe mu gihe cyo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi ;

-          Kwishyura imitungo yangijwe muri jenoside yakorewe abatutsi ku bwumvikane byaba ngombwa hakabaho n’ubufatanye bw’abatuye umudugudu kugira ngo birusheho kwimakaza umuco w’amahoro n’Ubumwe n’Ubwiyunge.

4)       Gushyiraho gahunda  ihamye yo kwakira mu miryango abafungiwe jenoside barangiza ibihano kugira ngo hirindwe hakiri kare ibibazo byavuka bageze mu miryango yabo.  ibyo kandi bikajyana n’uko akarere kajya gasura abantu bako bari muri gereza bafungiwe jenoside mu buryo bwo kubategura kugaruka mu muryango  ndetse iyi gahunda ikanagera no ku bava hanze bagarutse mu gihugu.

5)      Gukomeza kubakira ku buhamya bw’abarinzi b’Igihango  mu rwego rwo gushishikariza abaturage bacu kuba nkore neza bandebereho muri gahunda y’Ubumwe n’Ubwiyunge.

6)      Inama yashimye ibyagezweho mu nama z’ihuriro ry’Ubumwe n’Ubwiyunge mu mirenge  inasaba kandi ko imikorere y’ihuriro ry’ubumwe n’ubwiyunge mu mirenge yarushaho kunozwa kugira ngo rigere ku ntego zaryo;

7)      Gukomeza kwigisha urubyiruko amateka y’u Rwanda kuko ariyo mizero y’u Rwanda. Ibyo bikajyana no gukomeza gushyira imabaraga muri Clubs z’Ubumwe n’Ubwiyunge mu mashuri ndetse no gutegura imfashanyigisho zihagije.

8)      Abitabiriye inama biyemeje gukora umukoro wo gusesengura birushijeho hakarebwa ahakiri ibibazo by’ingengabitekerezo ya jenoside  kugira ngo hashyirwe imbaraga by’umwihariko mu gukumira.

9)      Inama yagejejweho gahunda y’ibikorwa by’Ubumwe n’Ubwiyunge 2018-2019. Abitabiriye inama basabye ko byashyirwa mu mihigo y’imirenge kugira ngo bishyirwe mu bikorwa kandi aho bishoboka Akarere kakagena n’ingengo y’imari yunganira itangwa na komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge iba idahagije.

10)  Abitabiriye inama biyemeje kurangwa n’ubufatanye mu guteza imbere Ubumwe n’Ubwiyunge kugira ngo ibipimo by’ubutaha (2020) bizabe byiza nk’uko icyerekezo cy’igihugu giteganya ko muri 2020 , igipimo cy’Ubumwe n’ubwiyunge kizaba kiri kuri 96% akaba ari naho Akarere ka Karongi kazaba kari.

Ihuriro ry’ ubumwe n’ ubwiyunge ku rwego rw’ Akarere rigizwe n’

-          Umuyobozi w’ Akarere

-          Umunyamabanga Nshingwabikorwa

-          Abagize Inama Njyanama y’ Akarere

-          Abayobozi b’ inzego z’ umutekano ku rwego rw’ Akarere bari m mirimo

-          Abayobozi bhoze bayobora guhera 19/Nyakanga 1994 mu nzego z’ imitegekere y’ Igihugu ku rwego rwa Komini/Komini, Superefegitura/Intara n’ Umujyi wa Kigali bakomoka/bakorera cyangwa batuye  mu Karere

-          Abakiri n’ abahoze mu Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi guhera 19/Nyakanga 1994 bakomoka/bakorera cyangwa batuye  mu Karere

-          Abakomiseri ba Komisiyo y’ Igihugu y’ Ubumwe n’ Ubwiyunge bari mu mirimo n’ abahoze aribo batuye  cyangwa bashinzwe gukurikirana ibikorwa by’ ubumwe n’ ubwiyunge  mu Karere

-          Abarinzi b’ igihango ku rwego rw’ Akarere

-          Abayobozi b’ amashuri makuru na Kaminuza bri mu Karere

-          Abahagarariye abanyeshuri bo mu mashuri makuru na Kaminuza biri mu Karere

-          Uhagarariye Ibuka ku rwego rw’ Akarere

-          Uhagarariye Imiryango Ishingiye ku idini ku rwego rw’ Akarere

-          Perezida w’ abakangurambaga b’ Ubumwe n’ Ubwiyunge ku Rwego rw’ Akarere

Undi muntu umuyobozi w’Akarere ashobora gutumira kuber inararibonye amuziho cyangwa ibisobanro amutezeho.

-           

Ihuriro ry’ Ubumwe n’ Ubwiyunge ryaje nk’ imwe mu nzira yo kugeza abanyarwanda ku mahoro n’ umutekano nk’ uko bigaragara mu irangashingiro ry’ Itegekonshinga u Rwanda rugenderaho, mu gika cya kane  “Tuzirikane ko amahoro, n’ u bumwe n’ Ubwiyunge b ari byo by’Abanyarwanda ari byo nkingi y’ Iterambere”. Rikaba ryaratangijwe mu mwaka wa 2017.

Share Button

 

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

Adding an entry to the guestbook

No entries

Nothing found in the guestbook.