Kuri uyu wa 27 Kamena 2018, ku rwibutso rwa Jenoside rwa Bisesero habereye igikorwa cyo kwibuka  Abatutsi bahiciwe mu gihe cya Jenoside yabakorewe Abatutsi.

Abayobozi mu nzego zitandukanye bari baje kwifatanya n' Abanyabisesero kwibuka

Ni igikorwa cyitabirirwe na Minisitiri Debonheur Jeanne d’ Arc, akaba ariwe mushyitsi mukuru, Umuyobozi w’  Intara y’ Iburengerazuba MUNYANTWARI Alponse, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’ Igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside(CNLG), Umuyobozi w’ Akarere ka Karongi, Dr. Bizimana Jean Damascene, Amabasaderi Polisi Denis, bamwe mu Ntumwa za rubanda, Imiryango y’abiciwe mu Bisesero, abaturage bo mu mirenge ya Rwankuba, mubuga, gishyita na twumba ndetse n’ abandi.

Urugendo rwo kwibuka rwaranzwe n' Umutuzo

Iki gikorwa cyatangijwe n’ urugendo rwo kwibuka, hakaba harakurikiyehoibiganiro byibandaga cyane cyane ku butwari by’ Abasesero, mu kwirwanaho basubiza inyuma ibitero by’ abicanyi kugeza ubwo barushijwe imbaraga kubera  ko abicanyi bari bafite intwaro mu gihe abicwaga bakoreshaga amabuye n’ inkoni.

Ambassadeur, Hon. Polisi Denis niwe wari ahagarariye imiryango yaburiye ababo mu Bisesero

Umusaza Karamaga, warokokeye mu Bisesero mu buhamya yatanze yagarutse ku kuba baratinyutse bagahangana n’ abicanyi barimo inzego z’ umutekano z’ icyo gihe zari zitwaje ibitwaro. Ibi kandi bikaba bivugwa n’ abandi baharokokeye banagaragaza ko no mu bihe bya mbere ubwo jenoside yageragezwaga mu myaka ya 1959, abasesero bagiye barangwa no gushyira hamwe bagakumira ababaga baje kubahutaza.

 Umusaza Karamaga warokokeye mu Bisesero yavuze ubutwari bwo kwirwanaho Abasesero bagaragaje

Mu kiganiro ku mateka y’ iitegurire n’ Ishyirwamubikorwa rya Jenoside cyatanzwe n’ Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr. Bizimana Jean Damascene, yagaragaje ko n’ubwo ubutegetsi bwari bwaramunzwe n’ umuco w’ ivangura bibasira abatutsi, ahahozi ari perefegitura ya Kibuye muri rusanga hari harashyizwe mu kato, aho wasanganga nta n’ ibikorwa remezo byaharangwaga. Yakomeje agaragaza uruhare rw’abayobozi barenze ku nshingano zo kurengera abo bari bashinzwe kurinda ahubwo bakabica ndetse anavuga ku ruhare rw’ abafaransa banze gutabara babifitiye ubushobozi ndetse bakanakumira ingabo zahoze ari iza APR, bagakomeza guha icyuho abicanyi kugeza bamazeho abasesero.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr. Bizimana J. Damascene agaragaza amateka y' itegurwa n' Ishyirwamubikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi

Mu ijambo ry’ Umushyitsi mukuru, Minisitiri wa Minisiteri y’ imicungire y’ Ibiza no gucyura impunzi, Debonheur Jeanne d’ Arc yagarutse ku kamaro ko kwibuka, ubutwari bw’ Abasesero, kurwanya ingengabitekerezo no kuba hafi y’ abacitse ku icumu bagafashwa kujyana n’ iterambere Ighugu cyifuriza buri munyarwanda.

 

Min. Debonheur Jeanne D' Arc niwe wari Umushyitsi mukuru

Yagize ati “.Kwibuka biratubohora bikanaca intege abimitse  Ingengabitekerezo…  N'ubwo twibuka Abatutsi barenga 50000 bashyinguye aha, ariko ni umwanya wo kwibuka abacu bose bishwe muri Jenoside Yakorewe Abatutsi. Bituma kandi twamagana ubugwari bw'umuryango mpuzamahanga warebereye abacu bicwa.  Uruhare rw'abasesero mu kurwanya ikibi no kwirwanaho ni amateka atazibagirana byaranditswe ngo bibere abato urugero rw’ ubutwari.”

Yibukije abanyakarongi gutanga amakuru ku haba harajugunywe imibiri y’ abatutsi bishwe muri Jenoside  bityo igashyingurwa mu cyubahiro bigafasha ababo kudakomeza guhungabanywa no kutabasha gushyingura ababo mu cyubahiro.

 

yahamagariye buri wese kugaragaza no kurwanya abahembera ingengabitekerezo ya Jenoside kugira ngo tutazasubira mu icuraburindi. Kandi akangurir abari aho kujya basura inzibutso mu rwego rwo kwigira Ku mateka.

Muri iki gikorwa kandi hashyinguwe imibiri 61 yavanywe mu mirenge ya Rwankuba, Mubuga, Gishyita na Twumba.

 

Hashyizwe Indabyo ku Mva zishyinguwe mo imibiri y' Abazize Jenoside mu Bisesero

Imibiri 61 yashinguwe mu cyubahiro

Abayobozi bunamiye Inzirakarengane zishyinguye mu Bisesero

 Min. Debonheur yunamiye Inzirakarengane ziciwe mu Bisesero

Umuyobozi w' Intara y' iburengerazuba Ashyira Indabyo ku mva ziruhukiyemo imibiri y' abiciwe mu Bisesero

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr. Bizimana J. Damascene Ashyira Indabyo ku mva ziruhukiyemo imibiri y' abiciwe mu Bisesero

Urwibutso rwa Bisesero rushyinguwemo abasaga 50000, bishwe bazizwa gusako bari abatutsi, rukaba kandi rubumbatiye ibimenyetso by’ amateka y’urwango rwaranze ubutegetsi bubi bwayoboye u Rwanda. Uru rwibutso rukaba rwenda gushyirwa ku rwego mpuzamahanga.

 

Share Button

 

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

Adding an entry to the guestbook

No entries

Nothing found in the guestbook.