Kuri uyu wa 13 Gashyantare, 2018, Inama Njyanama idasanzwe yateranye, ikaba yari iyobowe na Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Karongi, Bwana Mutangana Frederic, wari kumwe n’umwanditsi w’inama, Madamu Murekatete Marie Rose.
Iyi nama yitabiririwe n’abajyanama bayigize barimo abagize Inama Nyobozi y’Akarere, ndetse n’abandi bari baje gukurikirna ibikorwa byayo.
Inama yigaga ku ngingo eshatu, ari zo
1.    Kwemeza Ingengo y’Imali ivuguruye ya 2017-18
2.    Kwiga ku iyimura ry’abaturage batuye cyangwa bafite ibikorwa ahenda kubakwa gare mu Murenge wa Bwishyura n’izindi ngingo.
Abagize Inama Njyanama baganiriye  ku buryo abaturage bazimurwa ahenda kubakwa gare ya Bwishyura ndetse banagaruka ku mabaruwa yandikiwe Inama Njyanama
Abagize Inama Njyanama bagaragarijwe kandi uko ingengo y’Imali ivuguruye izaba iteye aho ubu amafaranga y’ingengo yazamutse akagera kuri  15, 261, 319, 875FRw avuye kuri 14, 428, 861, 193 akaba yariyongereyeho 832, 458, 682, ahwanye na 5.7%. Inama Njyanama ikaba yemeje iyi ngengo ariko ikaba izatangira gushyirwa mu bikorwa nyuma y’ubugororangigo bukorwa n’Intara nk’uko biteganywa n’amategeko, akaba ari nabwo izatangazwa.
Inama Njyanama ni rwo rwego rukuru ruyobora Akarere. Akaba ari bo bagena imikoreshereze y’iamari, umutungo ndetse n’indi micungire y’Akarere. Ikaba igizwe n’intumwa z’abaturage ziba zaratowe ku rwego rw’Umurenge, n’abahagarariye ibyiciro byihariye. Inama Njyanama ikaba iyoborwa na Biro igizwe na Perezida, V/Perezida n’Umwanditsi.

Share Button

 

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

Adding an entry to the guestbook

No entries

Nothing found in the guestbook.