Kuri uyu wa gatatu, tariki 07 Gashyantare 2018, Akarere ka Karongi kakiriye abashyitsi bari baturutse mu Ishuri rya Gisirikari rya Nyakinama bari baje mu rugendoshuri.
Aba bashyitsi bari bagizwe n’ abarimu ndetse n’ abanyeshuri,  bari mu itsinda ryari riyobowe na Col. Ngendahimana Chrysostome, bakaba barakiriwe n’ umuyobozi w’ Akarere, Ndayisaba François ari kumwe n’ inzego z’ umutekano Ingabo na Polisi.
Uru rugendo shuri rwari rugamije kureba uko uburezi bwagize uruhare mu Iterambere, umutekano, amahoro ndetse n’ imibanire by’ Abanyakarongi.
Aha ikaze aba bashyitsi, Umuyobozi w’ Akarere, Ndayisaba François, yagaragaje ko uruhare rw’ uburezi mu Iterambere, imibereho myiza, amahoro n’ umutekano ari ntagereranywa, aho  yagaragaje uruhare rw’ uburezi mu kugabanya ikoreshwa ry’ ibiyobyabwenge, guhohotera ndetse  n’ ibyaha bifite aho bihuriye n’ imirimo mibi ikoreshwa abana.
Yanagarutse ku kamaro k’ itorero ry’ igihugu mu mashuri, gahunda ya Ndi Umunyarwanda ya Komisiyo y’ Ubumwe n’ ubwiyunge,ndetse n’ urugerero. Yagize ati “Ntawavuga Uburezi n’ umutekano ngo yibagirwe Itorero ari ryo shuri rishingiye ku muco Nyarwanda hakaba hubakirwa amahoro n’ iterambere muri rusange. Umuco w’ ubwitange ni urufatiro rw’ Itorero kandi  ubu bwitange bwagize umumaro ntagereranywa mu kugira abanyarwanda bahora barwanirira amahoro, ubutabera ndetse n’ uburinganire.”
Akarere ka Karongi gakomeje gukora  byinshi mu gutuma uburezi bugira ireme twifuza, Kandi ni mu gihe, urebye ababasha guhanga imirimo babikesheje amashuri y’ imyuga baba banyuzemo, uguhanga udushya bigaragara mu Ishuri rikuru rya IPRC West, guhinduka kw’ imyumvire mu baturage babikesheje uburezi budaheza, ubona ko Uburezi ari Inkingi ya mwamba mu Guteza imbere ubukungu, amahoro n’ imibereho myiza ku buryo burambye.
Uretse abaturutse mu Gisirikare cy’ U Rwanda  kizwi nka RDF, iri  tsinda (ryaje i Karongi) ryarimo abaturutse mu gisirikari cya Kenya, Ghana, Zambia na Senegal. Bakaba barasuye amashuri atandukanye arimo, Inshuke, abanza, Imyuga, IPRC West na Kaminuza ya AUCA.
Abasirikari bakurikirira amasomo mu Ishuri rya Nyakinama bahora bakora ingendo shuri zigamije kwiga no kureba uko politike za Leta zishyirwa mu bikorwa, bakanatanga umusanzu w’ ibitekerezo, n’ uw' ubuvugizi.

Share Button

 

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

Adding an entry to the guestbook

No entries

Nothing found in the guestbook.