Kuri uyu wa 6 Gashyantare, mu Karere ka Karongi habereye inama rusange y’ihuriro ry’Abafatanyabikorwa  JADF.
 Ni inama yari iyobowe na Perezida w’iri huriro, Ruganzu Jonas, akaba yari kumwe n’Abo bafatanyije kuyobora ndetse n’abahagarariye abafatanyabikorwa b’Akarere ka Karongi. Akarere nk’umunyamuryango, kari gahagarariwe n’umuyobozi w’Akarere, Nadayisaba François
Iyi nama yize ku ngingo ebyiri zikurikira:
Uko ishyirwa mu bikorwa ry'Imihigo cyane cyane iyo Akarere gahuriyeho n'Abafatanyabikorwa rihagaze,no  Kurwanya ibyabangamira umutekano w’abantu
Mu bufatanye, abanyamuryango ba JADF bagaragaje aho ibyo bakorera mu Karere biri mu mihigo bigeze banatanga icyizere ko bizashyirwa mu bikorwa mu gihe biyemeje. Aha kandi hanaganiriwe ku mbogamizi bahura nazo, bafatanya kuzishakira umuti.

Ku ngingo irebana no Kurwanya ibyabangamira umutekano w’abantu, hagaragajwe ibibazo bibangamiye umutekano w'Abaturage hafatwa ingamba zo kubirwanya.
Hitanzwe ibintu bitandukanye byo kunganira muri iki gikorwa birimo:
- Amabati,
-  Sima,
-  Imisumari,...
Umuryango w'Abadiyakonese Abaja ba Kristo wemeye kuzubakira umuryango inzu, ubwiherero bwayo ndetse n'igikoni.
Ihuriro rya Jadf rigira uruhare rukomeye mu iterambere ry'Akarere, rikaba rigizwe n'imiryango itegamiye kuri Leta, Sosiyete Sivile, n'abikorera, PSF.

Share Button

 

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

Adding an entry to the guestbook

No entries

Nothing found in the guestbook.