Kuri uyu wa 05 Gashyantare, mu Karere ka Karongi, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye Dr. Munyakazi Isaac, yatangije ubukangurambaga ku kuzamura ireme ry’uburezi.
 Ni ubukangurambaga buzibanda ku kureba uko imyigishirize ihagaze, isuku mu mashuri, kuganiriza abarezi n’abanyeshuri ku mirimo yabo n’ibindi.
Aganira n’abanyeshuri ndetse n’abarezi mu Kigo cya College St Marie Kibuye, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye Dr. Munyakazi Isaac, yashimiye icyo kigo ko ari intangarugero mu isuku anasezeranako abandi bazaza kucyigiraho. Yagize ati “Ndashimira cyane ubuyobozi bw’ishuri College StMarie kubera isuku irangwa muri iki kigo, ndetse ejo tuzagaruka hano, tuzanye n’abandi bayobozi b’amashuri baze murugendo shuri, nabo bazabikore iwabo.”
Yakomeje aganiriza abana b’iri shuri dore ko abenshi ari abakobwa, yaberetse ko ahazaza habo heza bagomba kuhaharanira. Ku kibazo cy’abantu bakuru bashuka abana b’abakobwa bakabatera inda z’imburagihe, Minisitiri yabibukije ko ikintu bagomba gukora ari kimwe gusa ari cyo kwiga ubundi bakiyama ababashuka. Yaravuze ati “Uzashaka kukuyobya ngo ute amasomo yawe, ntuzamwiteho! Ujye uvuga ngo IBI SIBYO NAHAMAGARIWE!! Muri hano ku mpamvu imwe  gusa : UBUREZI.”
 Ubukangurambaga mu guteza imbere ihame ry’uburezi ni imwe mu ngamba za Minisiteri y’uburezi, ikaba izajya iba kabiri mu kwezi. Ibi bikaba byitezwemo kuzamura ireme.

Share Button

 

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

Adding an entry to the guestbook

No entries

Nothing found in the guestbook.