Kuri uyu wa 1 Gashyantare 2018, i  Karongi, hatangijwe amarushanwa y'UMURENGE KAGAME CUP mu mirenge yose igize Akarere aho ku rwego rwakarere, aya marushanwa yatangirijwe mu murenge wa Murundi, Akagari ka Kareba ku kibuga cya Munzanga.
Umuhango wo gutangiza Aya marushanwa wayobowe n'Umuyobozi w'Akarere, Bwana François NDAYISABA ari kumwe n’abantu batandukanye barimo abahagarariye inzego z’umutekano, ingabo na Police, abakozi b’Akarere nábaturage muri rusange.
Mbere yumukino, abaturage babanje guhabwa ikiganiro kirebana no kwimakaza Amahame yimiyoborere myiza, akamaro ka Siporo, kwirinda ibiyobyabwenge, no kwitabira gahunda za leta zitandukanye zirimo kurwanya umwanda, ubukene, byose biri mu ntego zaya marushanwa.
Nyuma abakinnyi bibukijwe amabwiriza agenga irushanwa.  Umukino warangiye  ikipe ya  Kareba itsinze ibitego bitatu kuri kimwe cya Nyamushishi. Imikino ikaba izakomeza muri izi mpera z’icyumweru,  aho utundi tugari tuzahura.

Share Button

 

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

Adding an entry to the guestbook

No entries

Nothing found in the guestbook.