Kuri uyu wa 01 Gashyantare, 2018 mu Karere ka Karongi,  kimwe n’ahandi mu Gihugu, hijihijwe umunsi mukuru w'Intwari z'Igihugu, mu midugudu yose uko ari 537 igize Akarere ka Karongi habereye iki gikorwa. Ibirori byaranzwe ahanini nubutumwa bukangurira abanyarwanda kwimakaza indangagaciro yubutwari, dore ko kuva mu mateka ya kera, abanyarwanda babaye intangarugero mu butwari mu bihe bitandukanye.
Ku rwego rwakarere, iki gikorwa cyabereye mu murenge wa Murundi, akagari ka Kareba.  Umushyitsi Mukuri yari Umuyobozi w'Akarere ka Karongi, Bwana François NDAYISABA, birori kandi byitabiriwe na Col. E RUGAZORA, wanatanze ikiganiro kibanze ku " Gukomeza ubutwari twubaka u Rwanda twifuza". Hari kandi nabagize inama yumutekano itaguye yakarere ka Karongi ndetse nabandi bafatanyabikorwa batandukanye.
Uretse ibiganiro ku ntwari z’u Rwanda, imikino n’indirimbo, hanatanzwe inka zorojwe abatishoboye.
Intwari zibukwa mu Rwanda zikubiye mu byiciro bitatu Ingenzi, Imena n’Imanzi. Zikaba zaragaragaweho n’ ibikorwa by’indashyiukirwa mu kwitangira abandi ndetse n’igihugu. Tariki ya mbere Gashyantare buri mwaka izi ntwari zikaba zibukwa abaturarwanda bagakangurirwa umuco w’ubutwari

Share Button

 

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

Adding an entry to the guestbook

No entries

Nothing found in the guestbook.